skol
fortebet

Ibitutsi, umujinya, gushinjanya ubusambanyi.., ishusho y’urukundo rw’ibyamamare n’inkumi

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Masambo Nyangezi, umuhanzi w’umunyarwanda wabaye umusizi mu ngazo yihariye wakunzwe na benshi mu ndirimbo zikubiye ku mizingo itandukanye yashyize hanze, yanditse indirimbo yise ‘Mico Myiza’ yateruye agira ati “Umugore w’imico myiza ni inde wamubonye,ntabwo ahanganira gutegeka icyo aharanira si uburinganire ntiyiringaniza ngo abe kanagazi ahubwo ashaka ubwuzuzanye bw’ubaka.”
Yasaga n’ushushanya uburyo bw’imibanire ikwiye kuranga umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo.Mu gitabo ‘Bibiliya’ bivugwa ko (...)

Sponsored Ad

Masambo Nyangezi, umuhanzi w’umunyarwanda wabaye umusizi mu ngazo yihariye wakunzwe na benshi mu ndirimbo zikubiye ku mizingo itandukanye yashyize hanze, yanditse indirimbo yise ‘Mico Myiza’ yateruye agira ati “Umugore w’imico myiza ni inde wamubonye,ntabwo ahanganira gutegeka icyo aharanira si uburinganire ntiyiringaniza ngo abe kanagazi ahubwo ashaka ubwuzuzanye bw’ubaka.”

Yasaga n’ushushanya uburyo bw’imibanire ikwiye kuranga umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo.Mu gitabo ‘Bibiliya’ bivugwa ko cyanditswe n’intumwa hari umurongo uvuga ko ‘Abagabo bakwiye gukunda abagore babo mu gihe abagore bategetswe kubaha abagabo babo’ bivuze ko abagore cyangwa abakobwa inshingano y’ibanze atari ugukunda.

Iyo usubije amaso inyuma ukareka amateka y’urukundo yaranze abasore b’ibyamamare n’inkumi usanga atari meza yo kubara kuko usanga hari abagize ibihe bibi abandi bakishimira kurushinga.

UMURYANGO wagerageje gukusanya ibyagiye bivugwa aba bombi bakiri mu rukundo ndetse n’ibyavuzwe na buri ruhande nyuma yo gushyira akadomo ku rukundo rwabo.

1. Asinah na Riderman; inkuru y’abo iracyakomeje kugeza n’ubu mu myaka irenga icyenda bamaze bazirinye.

Gushinja ubusambanyi no gutegana iminsi,ibitutsi bivundereje; kwandika no kuvuga nk’uwahaze undi by’ikigero cyo hejero byagiye bivugwa n’abakobwa ndetse n’abasore b’ibyamamare babaga bamaze igihe mu rukundo.

Mu myaka ibiri itambutse, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatyaje ikaramu ku nkuru z’imyidagaduro zavuzwe ku bahanzi Nyarwanda no kuba kunzi babo.Hari abatandukanye barimo baranuma abandi bashyira hanze amabanga yabaga yarahishwe hagati yabo.

Byagiye bitangaza benshi mu bakurikiranye izi nkuru aho batungurwaga no gusoma inkuru zuzuye amabanga y’urukundo; bamwe baravuze biva inyuma kugeza bavuze amabanga yo mu gitanda,hari n’abavuze ko bakundanaga nabo bazi neza ko bafite abandi bikundira.

Iyi ntambara y’amagambo nyuma yo gutandukana n’umukunzi we yatangijwe na Asinah nyuma y’uko atandukanye na Riderman washakanye na Agasaro Nadia Farida wabaye Nyampinga wa Mount Kenya 2015.

Uburakari bwa Asinah bwazamuye no gutungurwa amenya y’uko umukunzi we, Riderman bari bamaranye imyaka umunani agiye kurushinga.Asinah Mukasine yabujijwe imahwema n’inkuru z’urudaca zanyuraga mu itangazamakuru ari nako abazwa irengero ry’umukunzi we.

Uyu mukobwa yakunze kumvikana mu itangazamakuru nk’uwamaze kwiyakira ariko byaje gutungurana ubwo yifashisha imbuga nkoranyambaga mu kwigaragaza, agakomeza kwandika amagambo ashotora umuryango wa Riderman.Nyuma yo gutandukana yanditse ubutumwa bukubiye mu magambo 427.

Icyo gihe Asinah yavuze ko ikimuremereye ‘ari agahinda kamushegesha yasigiwe na Gatsinzi Emery wafashe umwanzuro wo kuva mu rukundo agakundana n’undi mukobwa atamuteguje’

Ubutumwa bw’ibyiyumvo bya Asinah nyuma yo kubura Riderman buragira buti:
Mu by’ukuri ndagirango mbwire abatekerezako ngiye kwicwa n’agahinda ko bishoboka kuko nakunze Emery peee nta buryarya kandi n’ubu ndacyamukunda nkurikije ko uwo umutima wizeye ugakunda kukuvamo nubwo bishoboka ariko bifata igihe.

Abatekerezako nzicwa n’agahinda birashoboka igihe gito kuko nabapfakaye bakomeza ubuzima nkanswe njye ukimubona hafi ariho nabyo ni umugisha ariko agahinda karahinda nyuma kagashira ntimwibeshye.

Biriya bibaho hari benshi bababaye, banyuze muri byinshi bibabaje kurusha ibyanjye. Kuba twari tuzwi we ari n’umustar ngirango niyo mpamvu byabaye ibitangaza [...] Sinjye wa mbere sinajye wanyuma. Abatekereza ko Gatsinzi abaye umwanzi wanjye baribeshya kuko siko biri ,ni inshuti namenye cyane twagiranye amabanga menshi, twasangiye akabisi n’agahiye donc twarabanye turaziranye ariko inzira zitandukanye zintunguye sinabyiteguraga n’ubu ndacyamukunda kuko urw’ukuri ntirusaza.

Ariko yahisemo kandi umuntu ukunda umwifuriza ibyiza niyo mpamvu mu gihe anezerewe nanjye ndabimwubahiye umunezero we ni wo wanjye. Nubwo bigoye iyo utunguwe, utanabwiwe ugashiduka ubona invitation wari uherukana n’umuntu akigukunze na we nta n’icyo washidikanyaga.

Ku bibaza ku mubano wanjye na Nadia Farid ndagirango mbamenyesheko mwifuriza amahirwe masa atwaye Rukundo azarwuhire amumfatire neza kandi ibyambayeho nta mukobwa mbyifuriza ariko Nadia abonye ibyiza ari wowe se wabireka.

Gusa ntibizamubeho kandi azakunde Gatsinzi n’umutimawe wose kuko ni umugabo utagira uko asa. Na we azamukunde kurushaho kuko ni umukobwa mwiza cyane [...] Gatsi wampaye urukundo ntarabona ndagushima, kandi nakwigiyeho byinshi byiza gusa nkugaye gato nka 2% kuko ntiwanteguje naho ibindi 98% byari byiza nzabikwibukiraho.

Ngo nta mvura igwa ntihite, byabaye ngombwa ko dutandukana ,Imana yaduhuje ni yo izi impamvu twatandukanye, bitavuzeko twibagiranwe ntibibaho ntibinashoboka keretse nitugirira neza iga formata ubwonko bwacu.

Ndabifuriza kuzabyara hungu na kobwa kandi muzatunge mutunganirwe, muzubakire ku Mana kuko niyo yonyinye izarukomeza. Mbifurije ubukwe bwiza nimuntumira nzabakenyerera maze twubake amateka kuko urukundo ni urwo nzabutaha kandi nzitanga uko nishoboye.

Nashimye sinagaye bitavuze ko ntagihari cyo kugaya gusa ntampangu cyaneko I don’t own anybody an explanation to what happened.

Nyuma yo kwandika ubutumwa burebure ntabwo Ridermana yamusubije ahubwo yabaye nk’ureba kure yihunze kugira icyo avuga kuri uyu mukobwa yashinja kwibera mu kabari kurusha uko yari kubaka urugo rugakomera.

Bwa mbere Riderman yagize icyo avuga kuri Asinah, yasubijwe nk’uwasaritswe n’Umujinya nyuma y’iminsi itatu Asinah yanditse asaba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango gufatira ingamba uyu muraperi kuko ashyigikiye ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yanditse agira ati “Uyu munsi hari video y’umuhanzi nyarwanda nabonye binyereka ko hari abagikangurira abandi guhohotera umwari n’umutegarugori. Ntabwo byari bikwiye nk’abahanzi kujya dukora video scripts nka ziriya (G.O.O.M.S) ya Riderman cyane ko tuzi ko bikunze kubaho mu gihugu cyacu aho usanga abana b’abakobwa cyangwa abagore bakubitwa bikomeye n’abobita abakunzi cyangwa abagabo babo.”

Asoza agira ati “Icyitonderwa MIGEPROFE na PROFEMME bakwiye kugira icyo bakora gifatika kuri videos zimeze gutya. Murakoze!”

Riderman yumvikanye kuri Radio Isango Star aha gasopo Asinah anamubuza kuzongera kuvuga ku rugo rwe, yavuze ko Asinah akomeje kubuza amahwemo umuryango we.

Yagize ati “Mu minsi ishize yaravuze ngo njye n’umugore wanjye ntabwo tuzarambana, ndaceceka birahita, nyuma we na Neg G The General bakora indirimbo avuga ngo umugore wanjye yazaga iwanjye kumesa imyenda, icyo kirahita ndaceceka, muri uyu mwanya ageze ku rwego rwo kwandikira abakoresha banjye aho nabonye akazi ngo nimumwirukane.”

Icyo gihe Riderman yavuze ko Asinah yandikiye inzego zireberera abagore mu Rwanda mu gihe yari yahawe akazi na Profemmes aho yazengurukaga akora ibitaramo birwanya ihohoterwa.

Ati “Ni nk’aho aricyo kintu hano yavugaga ngo murebe uyu muntu akora ihohotera kugirango banyirukane kuko nari ndi mu kazi ko kurwanya ihohotera ku bwanjye niko mbifata.”

Yongeraho ati “Nahagarike kwataka[attaquer] umuryango wanjye. Mu byo yandika nahagarike kwandika Riderman, arimo gukora umuziki ndamwifuriza gutera imbere, ariko uwo muziki nawukore atanyataka, awukore atataka[attaquer] umuryango wanjye arimo ararengera….”

Umubano wa Asinah na Riderman watangijwe na Nyirasenge w’uyu mukobwa dore ko ariwe wagize uruhare rukomeye mu kubahuza.Icyo gihe Asinah yari umubyinnyi wifashishijwe mu gutoza abakobwa bagomba kubyinira Riderman ubwo yamurikaga album ya mbere.


2 Miss Vanessa na Olvis wa Active bakanyujijeho…’Ntawita umwana uwo yambariye ukuri’ imvugo yasize umugani muri rubanda

Nyuma y’ibihe byiza by’urukundo bagiranye, Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yatandukanye na Olvis bakundanaga ariko atangaza amagambo benshi babonyemo kwishongora no kwirata.

Byose byatangiye uyu mukobwa avuga ko yari arambiwe gukunda n’umusore ukiri umwana kandi we akuze; yavuze ko yari akumbuye bwo kubaho wenyine ari ingaragu.

Mu magambo ye yagize ati: "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Nyuma yayo magambo Vanessa yari amaze kwandika, Olvis wababajwe cyane n’aya magambo, abinyujije ku rubuga rwa Instagram nawe yanditse ubutumwa bugenewe Miss Vanessa, aho yatangiye agira ati: "Uwo ukunda nagenda ntukababare, kuko aba agiye guha umwanya ugukunda byanyabyo"

Mu butumwa burebure bwa Olvis yanasoje aca amarenga ko Miss Vanessa adakwiye kumwita umwana nyamara bafitanye amabanga y’uko yabonye ubwa mbure bwe, mu mvugo yise ko yamwambariye ukuri. Olvis yagize ati: Nshuti nziza, umunyabwenge yaravuze ngo bamwe basakuza cyane si bo baba bafite amagambo mazima, bityo rero gabanya amagambo kuko ibikorwa byawe si shyashya. Ndashaka kukwibutsa ko ngifite umuryango n’inshuti zinkunda. Uko byagenda kose, zirikana ko banyubaha nk’umuntu kuko bazi ko nkwiye urukundo rwabo no kunyizera, ibyo wanabibera umuhamya.

Nk’uko wavuze ko ndi umwana, wenda ndi umwana cyane byo kutabasha gusobanukirwa uburyo witwara mu bantu bafite indangagaciro, nanicisha bugufi byo kuba mbasha gusangira ubuzima n’umuntu nkawe udashaka gukozwa ibyo guhinduka... Umunyabwenge yaravuze ngo ibyo tunyuramo ni umwarimu... Yego rwose ndi umwana utabasha kwihanganira untesha umutwe mu gihe cyo kwisinzirira, kandi ndakora cyane umubiri wanjye ukeneye kuruhuka ntawe unsakuriza ku muryango...

Ni ubwa mbere naba nanditse byinshi nyuma y’ibyavuzwe, abakunzi banjye munyemerere ngire icyo mvuga, ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira macye kuko amateka anyereka ko umuntu ahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto. Ni yo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure Isi kuko utitonze irakunyuka, kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo mvuge nabi cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.

Nzirikana ko twabanye neza nkanagushimira cyane, gusa narakugaye nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba umubyeyi niyo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere, hari icyo nifuje gusoza nkwibutsa kuko ubanza aho unyuze usiga usenye, ubuzima busaba kwirinda ibisohoka kuko aho bisenye ntihasanwa n’imbabazi ntacyo zahindura, sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo gusa nifuje kukubwira nti ntawita umwana uwo yambariye ukuri."

Byabaye nk’ibicogora ariko Miss Vanessa yongera kumvikana mu itangazamakuru azura akaboze, yabwiye ko nta muntu wakagombye kumuciraho iteka ngo amuvume, asobanura ko atari we mukobwa wenyine wambariye ukuri umuhungu.

Aha yari abajijwe uko yakiriye amagambo Olvis yatangaje ko yamwambariye ukuri, Vanessa yabwiye Izubaririashe ko “Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda.”

Yashize amanga avuga ko kuba yarabikoze byari bifite igisobanura hagati ye na Olvis nk’umuntu bakundanaga.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese yari umusore w’inshuti yanjye dukundana (boyfriend).”

Yongeraho ati “Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugira ngo nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa na none ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere ku buryo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”


Parfine Umutesi na Safi Madiba bahishuye amagambo yabo y’ubuzima babanye mu myaka ibiri bakundana.

Abinyujije mu ijwi rifite iminota irenga itatu, Parfine yumvikanisha ishavu n’agahinda yatewe na Safi, anatega iminsi uru rugo ahamya ko bidatinze Safi azaca inyuma uyu mugore yashatse bivugwa ko akurikiranye amafaranga.

Parfine watandukanye n’umugabo yanakomoje ku mugambo Safi yanditse kuri instagram mu gitondo cyo ku wa 02 Ukwakira 2017 avuga ko umugore we ‘afite ubwiza karemano’, ngo ayo magambo yayanditse atayakuye ku mutima ahubwo ko ari iturufu yakoresheje kugirango abuze rubanda gukomeza kuvuga.

Mu magambo yumvikanamo ibitutsi n’uburakari bwo hejuru (UMURYANGO utifuje gushyira hanze). Parfine yavuze ko Safi kimwe n’abandi basore bamwe bo mu Rwanda bahora bifuza gutereta abakobwa b’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), ngo umugambi wabo n’uko bafashwa kujya gutura mu mahanga.
Ati “Njyewe ubu maze kubwira umunyamakuru nti ’nzaza i Kigali, ndagusabye ntegurira ikiganiro njye mfite ijambo nshaka kubwira abantu, Isi yose, nshaka kubwira aba-Diaspora b’abakobwa ngo urwo bapfuye’, ngize Imana mbivuyemo neza nubwo nasebye nta ndwara mpakuye ariko noneho hari abandi bahakura n’indwara bakanarindagira, bakanabiba bakabamara bakabacucura. Yesu weee, uzi ko […] birakabije, ntabwo ibi bintu bibaho. Abahungu bose ubu bari ku ba Diaspora, uwakubwira nk’abahungu bamaze kuntereta.”

Yatanze urugero rw’uko nyuma yo gutandukana na Safi hari abasore bo mu Rwanda batangiye kumutereta bamubwira ko bazamufata neza kurusha Safi nyamara ngo yamaze kumenya ko baba bashaka imitungo no kubafasha kujya gutura mu mahanga.

Agira ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”’

Yongeye guhamya ko yakoze ikosa rimwe mu buzima akundana na Safi ahamya ko atakongera gukora ikosa nk’iryo mu buzima.

Ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira.”

Umutesi Parfine yari asanzwe ari umugore wa Blaise Pistoletti ukora mu Bitaro bya ICRC biherereye mu gace kitwa Novye mu Busuwisi, bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Iyi nkuru ntabwo ikozwe mu rwego rwo ku kwibutsa ibututsi ahubwo ni mu rwego rwo ku kugira inama mu rukundo niba ukunda n’umuntu mugashwana jya wirinda gushyira hanze amabanga wagiranye nawe jya wibuka neza ko uzabyara ugaheka, ubwo se umwana wawe ntakura uzamubwira iki?

Aha kandi turavuga no kubakobwa bashidukira ibyamamare nyabuneka jya wiyumvisha ko atari wowe areba gusa, kuvuga amabanga yanyu yo mu gitanda kugeza avuze ntibitavugwa si buri wese ukeneye kubimenya; harimo ubimenya n’ubisoma akaguseka.

Ibitekerezo

  • Aba STARS mwibarenganya,niko bameze.Ubuzima bwabo,nta kindi bashaka uretse KWISHIMISHA.Niyo mpamvu barushanwa guhinduranya abakobwa.Aho kubibonamo icyaha imana yanga,babyita ngo ni "UMUKUNZI" wanjye.
    Rwose mureke mvugishe ukuri nk’umuntu w’umukristu.Ntabwo imana yaduhaye sex ngo tujye duhinduranya abakobwa.Sex yagenewe gusa umuntu umwe muzabana binyuze mu mategeko.Impamvu mubona bano ba STARS batukana,bambara ubusa,etc...nta yindi nuko banga kumvira imana.Bible ibita ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge (2 Petero 2:12).
    Imana yacu irababara cyane iyo ibona ibyo aba STARS bakora.Kimwe n’abandi bantu banga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Hazarokoka gusa abantu bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa