Ibivugwa ku ifungwa rya Igisupusupu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 31 August 2019 Yasuwe: 9787

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ni bwo amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 azize ko bamufatanye udupfunyika tw’urumogi bivugwa ko yasanganywe.

Iyi nkuru yasakajwe bwa mbere ivuye ku munyamakuru wa TV1 Angelbert Mutabaruka, wahamije ko yabonye amakuru y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 abajura bibye Nsengiyumva imyenda bityo irondo rikabafata rikayibatesha.

Nyuma yo gufata abo bajura bakabambura imyenda ngo basanzemo udupfunyika tw’urumogi. Iri rondo bivugwa ko ari naryo ryahaye uyu munyamakuru amakuru ngo ryahise rijya gufata Nsengiyumva wari wibwe imyenda irimo urumogi.

Bajya gufata Nsengiyumva aho ngo acumbika ku Kicukiro bamujyanye kuri Polisi bityo arisobanura ahamya ko abajura aribo bashyize uru rumogi mu ikote. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 nkuko tubikesha Angelbert Mutabaruka watangaje bwa mbere ifungwa rya Nsengiyumva.

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette yavuze ko aya makuru rwose atayazi ndetse nawe ngo yabyumvishe agerageza kubaza ariko abura aho yavuye.

Mu kugerageza kuvugisha Nsengiyumva Igisupusupu ntibyakunze yewe na Alain Mukuralinda umujyanama we utari mu Rwanda ntibyakunze ko tuvugana, icyakora umwe mu bo mu ikipe ifasha Nsengiyumva bari banari kumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yavuze ko ibi bitigeze bibaho ko ari igihuha batazi n’aho cyavuye, ndetse basanga gifite izindi mpamvu zacyo.

Nsengiyumva avuzweho aya makuru mu gihe saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yari mu gitaramo yataramiyemo abakunzi be muri People Club aho ngo yavuye ajya kuryama. Ubujyanama bwe butangaza ko iby’uko yatawe muri yombi ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kanyarwanda

    Uwavuzeko abanyarwanda ari abagome ntuyabehsye.

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    Anglebert atumye nanga tv1 rwose ,ndayizinutswe .KNC sezerera uwo mugabo wumva yarya wenyine,ndamuzi ntakunda kuvuganeza Igisupusupu.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Umunyamakurukazi w’ikizungerezi muri Uganda yavuze ku rukundo rwe na Paul...

Uwahoze ari umunyamakuru wa NTV witwa Sheila Nduhukire umaze iminsi aca...
19 September 2019 Yasuwe: 293 0

Miss Ingabire Habibah agiye kurongorwa

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda...
19 September 2019 Yasuwe: 393 0

KIGALI:Hagiye kuba igitaramo cy’abambaye imyeru ku nshuro yacyo ya Kabiri...

Igitaramo cy’abambaye imyeru kizwi ku izina rya “Hot white party” kigarutse...
19 September 2019 Yasuwe: 415 0

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yavuze uburyo ibibi bye n’umukunzi we...

Alyn Shengero Sano umuhanzikazi nyarwanda ukomeje kwigarurira imitima...
19 September 2019 Yasuwe: 852 0

Amashusho ya Kevin Hart ari guca inyuma umugore we asambana n’umunyamidelikazi

Umunyamideli waryamanye na Kevin Hart mu 2017 yasabye indishyi z’akababaro...
19 September 2019 Yasuwe: 1220 0

Dj Ira yahishuye impamvu ituma bavuga ko aryamana nabo bahuje...

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye nka DJ Ira mu kazi akora ko...
19 September 2019 Yasuwe: 1484 0