skol
fortebet

Iby’umusore ucuditse na Habiba uhatanye muri Miss Supranational-AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 byatahuwe ko afite umusore bacuditse kuva bakigana mu mashuri yisumbuye.
Uyu mukobwa yageze muri Slovakiya kuya 17 Ugushyingo 2017.Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ahanganye n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Yavuye mu Rwanda kuya 16 Ugushyingo 2017 aho yari aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo mu muryango we. Inyarwanda.com yanditse ko mubaherekeje (...)

Sponsored Ad

Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 byatahuwe ko afite umusore bacuditse kuva bakigana mu mashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa yageze muri Slovakiya kuya 17 Ugushyingo 2017.Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ahanganye n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Yavuye mu Rwanda kuya 16 Ugushyingo 2017 aho yari aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo mu muryango we. Inyarwanda.com yanditse ko mubaherekeje uyu mukobwa harimo n’umusore bamaze igihe bakundana.

Ngo uyu musore bageze ku kibuga cy’indege yihungije itangazamakuru ndetse mu amafoto yafashwe ntabwo agaragara cyane. Yitwa Kalima Vicky bivugwa ko yatangiye gukundana na Ingabire Habibah kuva biga mu mashuri yisumbuye cyane ko bose bize mu kigo cya ASJ KARAMA.

Irushanwa rya Miss Supranational riri kuba ku nshuro ya cyenda, biteganyijwe ko rizabera mu bihugu bibiri aribyo Pologne na Slovakiya.
REBA AMAFOTO:

Urukundo ruraca ibintu........

Impano ku mpande zombi ziratangwa

Ndagukunda.....nawe ati nanjye n’uko

Uyu musore ni umwe mu bakunze gushishikariza abantu gushyigikira Habiba

Uyu musore ari mu baherekeje Habiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa