skol
fortebet

Iby’umwana Zari yabyaye mu gasozi akaba agejeje imyaka 27

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye Zari The Lady Boss ubana bitewe n’amategeko n’umuhanzi Diamond Platnmuz unaherutse mu Rwanda, byatangajwe ko afite umwana w’umukobwa yabyaye mu gasozi, ubu afite imyaka 27 y’amavuko.
Bizwi ko Zari Hassan afite abana batatu yabyaranye n’umuherwe Ivan Ssemwanga witabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo nyuma yo kubarwa ku bwonko.Zari kandi yabyaranye abana babiri na Diamond banabana kuri ubu aho bavuga ko bitegura no kuzakora ubukwe mu minsi iri imbere. (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye Zari The Lady Boss ubana bitewe n’amategeko n’umuhanzi Diamond Platnmuz unaherutse mu Rwanda, byatangajwe ko afite umwana w’umukobwa yabyaye mu gasozi, ubu afite imyaka 27 y’amavuko.

Bizwi ko Zari Hassan afite abana batatu yabyaranye n’umuherwe Ivan Ssemwanga witabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo nyuma yo kubarwa ku bwonko.Zari kandi yabyaranye abana babiri na Diamond banabana kuri ubu aho bavuga ko bitegura no kuzakora ubukwe mu minsi iri imbere.

Nk’uko bigaragara kuri konti ya instagram y’urubuga rwitwa The Original East, hari amakuru ashimangira ko Zari yabyaye umwana w’umukobwa mbere y’uko ahura n’aba bagabo batumye yisanga mu itangazamakuru umunota ku munota.Handitse ko mu 1992 Zari yabanaga n’umugabo witwa Dj baza kubyarana umwana w’umukobwa bamwita Jamila.

Aha Diamond yari kumwe n’abana be ndetse n’aba Nyakwigendera Ivan Ssemwanga

Zari na Dj bamaranye umwaka umwe bashwana mu 1993 buri wese aca inzira ze.Icyo gihe Zari yahise yerekeza mu Bwongereza akomeza amashuri ari nakora umuziki aza kugaruka muri Uganda ari naho yamenyaniye na Ivan Ssemwanga wamufashije gutegura bimwe mu bikorwa akora ubu by’ubucuruzi.

Nyakwigendera Ivan Ssemwanga yaje gutandukana na Zari bafitanye abana batatu.Urugendo rw’urukundo uyu mugore yarukomereje ku muhanzi Diamond babana ubu banafitanye abana babiri.

Ubutumwa bwemeza ko Zari yabyaye umwana mu gasozi

Mu mwaka wa 2014 nibwo byatangajwe ko Zari akundana na Diamond Platnumz.Benshi baribaza uburyo uyu mugore yabikomezemo kugirango imyaka 27 ibe ishije afite umukobwa w’inkumi atifuje gutangaza.

Nta gihe gishize kandi umugabo we Diamond yemeye ko yabyaye umwana mu gasozi amubyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobeto.Ubwo yari mu Rwanda mu cyumweru gishize,uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko nta mugore afite ahubwo ko afite umukunzi ariwe Zari.

Abana Zari yibarutse

Ibitekerezo

  • Uyu mugore ubwo yaba afite imyaka 56! ? Yaba amaze kugira abana 6 kubagabo 4? Yeweee....mumukomeramashyi nintwari.....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa