addresiya
startimes

Ibya Dream Boyz byageze ku iherezo,Platini afata izina rishya[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 March 2020 Yasuwe: 3571

Nyuma y’ibyakunzwe guhwihwiswa, Nemeye Platini wakoranaga na mugenzi we TMC mu itsinda rya Dream Boyz yeruye avuga ko ibya Dream Boyz bishobora kuba byararangiye kuko we yatangiye gukora muzika ku giti cye ndetse akaba yahinduye izina akitwa P .



Mu minsi yashize nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko itsinda rya Dream Boyz ryaba riri mu marembera bitewe n’uko Platini yari yatangiye kugaragara mu bikorwa bya muzika atari kumwe na mugenzi we TMC, biza guhuhurwa nuko TMC yuriye indege yerekeza muri Amerika muri gahunda atigeze atangariza abakunzi be.

Platini uri gukoresha izina rya P, yatangaje ko abamamaza ibikorwa bya Dream Boyz baba babiretse ahubwo bakamamaza izina P kuko ari ryo ari gukoresha muri iyi minsi, ibi bihita bishyira akadomo ku isenyuka rya Dream Boyz.

P cyangwa se Platini amaze iminsi azenguruka igihugu mu bitaramo bya Tour du Rwanda, avuga ko yagowe cyane no kuba yarajyaga ku rubyiniro ari wenyine mu gihe yabaga ari kumwe na mugenzi we TMC anafata nkumuvandimwe we, icyakora ngo yatunguwe no gusanga yarakirwaga n’umubare munini w’abafana.

Avuga ku isenyuka rya Dream Boyz ndetse no kuri mugenzi we TMC yagize ati “Ntabwo aho imyaka igeze tubona viziyo kimwe buri wese afite intumbero ye gusa icyiza ni uko turi abavandimwe.”

Yavuze ko ibikorwa bya buri wese bizagaragara nubwo we ibye bizaguma muri muzika kuko uyu mwaka agiye kwibanda ku ndirimbo ze gusa.

TMC yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Aba basore bamaze imyaka 11 yose bagize itsinda Dream Boys, baje no kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’irushanwa rikomeye ryabayeho muri muzika nyarwanda ndetse bakoze Album 6 bamurikiye abakunzi babo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 1492 0

Anne Kansiime yasabwe n’abafana be kugira ikinyabupfura

Nyuma y’aho icyamamarekazi mu gusetsa muri Africa y’Uburasirazuba Anne...
29 May 2020 Yasuwe: 1971 1

Umunyabigwi muri Filimi ku isi yapfuye

Guy Bedos wamamaye mu gukina filime no kuzandika ndetse no gutera urwenya...
29 May 2020 Yasuwe: 744 0

Habayeho imiserero hagati ya Burna Boy na Davido na nubu yanze kurangira...

Umuhanzi Wizkid yerekanye uruhande abogamiyeho hagati ya Davido na Burna...
29 May 2020 Yasuwe: 736 0

Abasekaga Icyongereza cy’umuhanzikazi nyarwanda Sunny yatumye...

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcas wamamaye ku izina rya Sunny amaze...
29 May 2020 Yasuwe: 2705 0

Princess Tiffah yashimishije abafana ubwo yaganiraga na Papa we Diamond...

Nyuma y’imyaka myinshi batabona kandi nta n kuvugana, Zari Hassan asa nkaho...
28 May 2020 Yasuwe: 4153 0