Ibyamamare mu Rwanda bikomeje kwinjirirwa ku mbuga nkoranyambaga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 October 2017 Yasuwe: 2021

Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 nibwo Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina yashyize hanze itangazo avuga ko yinjiriwe n’umutekamutwe maze amutwara Account ye ya Facebook kandi ni nawo munsi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur nawe yashyize hanze itangazo rimenyesha ko yibwe account ya Facebook n’umuntu utazwi.

Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina ku ikubitiro niwe umutekamutwe yabanje kwinjirira

Mu itangazo Arthur yashyize hanze abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram,nawe yasaga nkuburira abantu ngo kuko uwo mutekamutwe wamutwariye account agenda asaba abantu amafaranga yifashishije iyo account iri mu mazina ye.

Umunyarwenya Nkusi Arthur nawe yinjiriwe n’umutekamutwe

Mu itangazo yashyize ahagaragara,yagize ati "Hello,Account yanjye ya facebook yinjiriwe iri gukoreshwa nundi muntu asaba abantu amafaranga,mugihe tukiri kubikemura mwirinde uwabateka umutwe yigize NKUSI Arthur.."

Miss Iradukunda Elsa nawe ni umwe mubinjiriwe ku rubuga rwa Facebook

Bikaba bivugwa ko atari aba gusa kuko amakuru agera k’UMURYANGO ngo na Miss Iradukunda Elsa ari mubo uwo mutekamutwe yatwaye account ya Facebook,kandi uyu mutekamutwe akaba akomeje kwaka abantu amafaranga mu buryo bukabije nkuko bikomeje kuvugwa n’ibi byamamare/kazi byabayeho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa filime Danniella yifotoje yerekana imyanya ye y’...

Umwongereza witwa Danniella Westbrook umenyerewe mu gukina amafilimi no...
12 January 2018 Yasuwe: 313 0

Amarira menshi niyo yaranze Rihanna mu ishyingurwa rya mubyara we...

Umuhanzikazi Rihanna yarize cyane ubwo yari mu muhango wo gushyingura...
11 January 2018 Yasuwe: 1832 0

Imfura ya Serena Williams yatangiye kumuha agatubutse

Imfura y’umukinnyi wa Tennis, Serena Williams yabyaranye na Alexis Ohanian...
11 January 2018 Yasuwe: 337 0

Nigeria: Umukinnyi wa filime yasobanuye impamvu adashobora kureka umukobwa...

Icyamamare mu gukina filime zo mu gihugu cya Nigeria Caroline Danjuma,...
11 January 2018 Yasuwe: 656 0

Angelina Jolie n’abandi bakumiriwe kongera kurera abana bo muri...

Inteko ishinga amategeko muri Etiyopiya yatoye itegeko ribuza abanyamahanga...
11 January 2018 Yasuwe: 410 0

Itariki y’ubukwe bw’umunyarwandakazi ugiye kurongorwa n’umuraperi...

Umuryango wo kwa Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y uritegura kuza...
11 January 2018 Yasuwe: 421 0