skol
fortebet

Ibyamamare/kazi nyarwanda mu mazi abira kubera Ikigare cya Mwiseneza Josiane naho umuvuze nabi we ari gutukwa ibitutsi bidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Kuva Miss Rwanda yatangira umukobwa witwa Mwiseneza Josiane agatangira kuvugwa , ubu ibindi byamamare Nyarwanda biri mu mazi abira kubera uyu mukobwa wihariye imitima y’abanyarwanda kwisi hose.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’uku kwezi kuri Bonane nibwo icyamamare Ngabo Meddy yari yakoze igitaramo cyarimo n’abandi bakomeye hano mu Rwanda nka Riderman , Bruce Melody , Yvan Buravan n’abandi.

Iki gitaramo nta minsi ibiri kigeze kigarukwaho ngo hagire inkuru yacyo imenyekana kandi wumva ko harimo abasitari benshi bo mu Rwanda, aho n’inkuru zo kubavugaho zakagombye kuba nyinshi zikanamamara,izo nkuru zabaye nke ndetse n’izibonetse ugasanga mu bitekerezo by’abafana higanjemo izina Mwiseneza Josiane udafite aho ahuriye nazo.

Umuhanzi nawe ukunzwe n’abanyarwanda batari bake ’The Ben’ nawe aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Fine girl” iyo ndirimbo irakunzwe mu Rwanda pe, ariko usanga mu bitekerezo (comment) by’abantu naho batabura kuvuga ko fine girl ari Mwiseneza Josiane.

Sunday night show ni kimwe mu biganiro bikunzwe kandi byamamaye mu Rwanda,baherutse gushyira ifoto ku rubuga rwabo rwa instagram , igaragaza Meddy na The Ben bicaranye , maze hasi babaza abantu ngo “Ukunda nde hagati ya Medy na The Ben” . Ibyo bari biteze kumva ku bafana sibyo babonye kuko abenshi bazaga bivugira izina Mwiseneza Josiane .

Reba ibyo bamwe bagiye basubiza mu bitekerezo byatanzwe

Bamwe bati :”Njye ni Josiane , abo nzasubira kubashyiraho ubwenge ari uko Miss Rwanda irangiye” n’ibindi byinshi abandi bagarutseho.

Ubwo umunyamakuru wa RBA Luckyman Nzeyimana yandikaga ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko uyu mwaka nta Guma Guma izaba,hari abakomeje bagira bati :”uwakuyeho Guma Guma azakureho na Miss Rwanda 2020 Josiane namara gutorwa, ntabandi dukeneye rwose. Byose namanyanga yiberamo gusa.”

Ibitekerezo byatanzweho byose byibandaga kuri Mwiseneza Josiane

Mu nkuru Ikinyamakuru UMURYANGO duherutse kubagezaho y’umukinnyi ukomeye muri Filme nyarwanda , uzwi nko mu yitwa Teta n’izindi . aho yari yabajijwe niba aramutse abaye umucamanza muri Miss Rwanda yakwemera kwambika Mwiseneza ikamba.

Sandrine yavuze ko nta Kamba rya Miss Rwanda 2019 yakwambika Josiane

Aho yavuze ko we ntaryo yamwambika ariko biza kumukoraho kuko yaratutswe bihambaye muri Comment (ibitekerezo), bivuzeko niyo waba uri umusitari ukavuga nabi Josiane byagufasha kwangwa ku rwego rwo hejuru nk ibyabaye kuri uyu mu kinnyi wa filime Sandrine Dushime Imana n’abandi.

REBA HASI UBURYO SANDRINE YATUTSWE IBITUTSI BIDASANZWE



Umuhanzi Bruce Melodie nawe abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse kubaza abafana be niba baba bashaka indirimbo nshya cyangwa haba hakiri kare,umwe mu bafana be yamusabye kuba aretse kugira ngo Josiane abanze ave kuri Hit.

Ubutumwa Bruce Melodie yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram..nicyo bamusubije

Bikaba bikomeje kuvugwa kandi ko ubu abahanzi nyarwanda benshi bafite indirimbo babitse mu mazu atandukanye atunganya umuziki batinye gushyira hanze,bategereje kuzazishyira hanze nyuma y’itorwa rya Miss Rwanda 2019 rizaba ku itariki 26 Mutarama batinya ko zazapfa ubusa,bitewe n’uko ahantu hose mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga intero ari MWISENEZA Josiane,bamwe bise IkiBisi ’Bus’ cya Mwiseneza Josiane.

Aba bakobwa banenze cyane abashyigikiye Josiane kubera gushinja abo bahanganye kwisiga MUKOROGO

Si ibyo gusa kuko mu gihe abafana ba Mwiseneza Josiane bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye, ikinyamakuru UMURYANGO duherutse kubagezaho inkuru y’abakobwa bahanganye nawe bagaragaje ko bimwe mubyo abafana be bari gukora bidakwiye na busa birimo gushinja abo bahanganye gushakira ubwiza muri MUKOROGO,nabwo ntibyababujije gukomeza kubibashinja babicishije mu bitekerezo bagiye batanga kuri iyo nkuru.

REBA HASI BIMWE MU BITEKEREZO BYATANZWE N’ABATARI BAKE BASHIMANGIRA IBYO KUBA ABAHANGANYE NA JOSIANE KUBA BARISIZE MUKOROGO

Ibitekerezo

  • Josiane atereke umusatsi we wa naturel ,ubundi yirinde kwisiga amavuta bamuha kuko bashobora kumuvangiramo (mukorogo), ahubwo ashake ikimuri(amavuta y’inka) ajye yisiga . Bajye babaha n’imikubuzo bakubure. Abereke itandukaniro we!!!! Kuba Miss si ugutereka inzaara no gukata umujyi.

    Nukuri mwiseneza nataba miss Rwanda tuzamenyako aboba jaji bamunzwe nandakuzi naruswa nibashake bazahite bayihagarika

    josiane turamukunda cyaneeeeeeee kuburyo nibatamugira miss wacu twe tuzatanga ikirego kuri president Paul kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa