skol
fortebet

Ibyamamare mu Rwanda bikomeje kwinjirirwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 nibwo Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina yashyize hanze itangazo avuga ko yinjiriwe n’umutekamutwe maze amutwara Account ye ya Facebook kandi ni nawo munsi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur nawe yashyize hanze itangazo rimenyesha ko yibwe account ya Facebook n’umuntu utazwi. Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina ku ikubitiro niwe umutekamutwe yabanje kwinjirira
Mu itangazo Arthur yashyize hanze abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram,nawe (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 nibwo Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina yashyize hanze itangazo avuga ko yinjiriwe n’umutekamutwe maze amutwara Account ye ya Facebook kandi ni nawo munsi umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur nawe yashyize hanze itangazo rimenyesha ko yibwe account ya Facebook n’umuntu utazwi.

Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina ku ikubitiro niwe umutekamutwe yabanje kwinjirira

Mu itangazo Arthur yashyize hanze abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram,nawe yasaga nkuburira abantu ngo kuko uwo mutekamutwe wamutwariye account agenda asaba abantu amafaranga yifashishije iyo account iri mu mazina ye.

Umunyarwenya Nkusi Arthur nawe yinjiriwe n’umutekamutwe

Mu itangazo yashyize ahagaragara,yagize ati "Hello,Account yanjye ya facebook yinjiriwe iri gukoreshwa nundi muntu asaba abantu amafaranga,mugihe tukiri kubikemura mwirinde uwabateka umutwe yigize NKUSI Arthur.."

Miss Iradukunda Elsa nawe ni umwe mubinjiriwe ku rubuga rwa Facebook

Bikaba bivugwa ko atari aba gusa kuko amakuru agera k’UMURYANGO ngo na Miss Iradukunda Elsa ari mubo uwo mutekamutwe yatwaye account ya Facebook,kandi uyu mutekamutwe akaba akomeje kwaka abantu amafaranga mu buryo bukabije nkuko bikomeje kuvugwa n’ibi byamamare/kazi byabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa