skol
fortebet

Ibyatuma King James ashidukira umukobwa harimo no kuba ateye nk’’igisabo

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye nka King James atangaza y’uko nta mukunzi afite kuri ubu ariko ko abona hari ibintu bitatu byatuma ashidurwa n’umukobwa yakwifuza ko yamubera umugore w’ahazaza.
Ngo nawe akunda umukobwa uteye nk’igisabo nk’uko Miss Hirwa Honorine yigize kubitangaza avuga ko umukobwa mwiza ari utuye nk’’igisabo.Iyi mvugo ikaba yaramamaye ahantu hose aza no kwitwa Miss Igisabo, ubwe yivugira ko irushanwa rya Miss Rwanda nta wundi mukobwa uzajyamo ngo yitirirwe igisabo.
Mu (...)

Mu kiganiro na Radio Rwanda ubwo King James yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Uri mwiza’ avuga ko ibijyanye nayo azabitangaza mu minsi iri imbere, yatangaje ko hari ibintu bitatu abona byamunyura ku mukobwa bakundana kugeza ubu.

King James avuga ko atari mu rukundo ariko ko uko iminsi yicuma abantu bazamenya ukuri kuzingiye kuri album nshya ’Meze neza’

Avuga ko kuri we umukobwa ugaragara neza inyuma kandi akaba ateye nk’’igisabo yamunyura cyane, ati :”Ahhha inyuma ni umukobwa uteye neza.Umukobwa donc mwiza mu maso uteye neza nk’igisabo wa mugani wa Gisabo.Umukobwa useka neza.Ufite amaso meza bya ari akarusho.Ibindi burya ubibona umuntu ubibonye nyine mwahuye mukabonana.”

King James yavuzwe mu rukundo n’abakobwa benshi,ubwo yari muri Amerika yavuzwe kuba mu rukundo n’umukobwa bari bagiye gukorana amashusho y’indirimbo ‘Hari ukuntu’ abyamagira kure.Yavuzwe mu rukundo kandi na Knowless benshi bashingiraho bavuga ko aricyo cyatumye ava muri Kina Music nyuma yo kumenya ko na Clement Karake Ishimwe nawe umukunda.

King James yavuzwe mu rukundo na Ishimwe birangira arushinze

Mu myaka yatambutse kandi King James yavuzwe mu rukundo na Princess Priscillah nyuma yo kubabona igihe kinini bakururana, bidateye kabiri yongera kuvugwa ko akundana na Ishimwe Elcy uherutse kurushinga.

Muri muzika, King james atangaza ko ari gutunganya Album ye nshya yise ‘Meze neza’ yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziyigize zakozwe na ‘Made Beat’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa