skol
fortebet

KAMINUZA: Ibyatunguye Miss Fanique utifuza ko ba nyampinga bajya batahira kwifotoza

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

Sponsored Ad

Aba bakobwa ntibiyumvisha uko ubuzima bwabo bumeze kuko usanga baba ibyamamare igihugu cyose ndetse n’amahanga bakabamenya bakandikwa mu binyamakuru ndetse bakanavugwa kuri Radio ndetse na amateleviziyo kakahava.
Aba-Miss cyangwa abakobwa bahiga abandi mu buranga ndetse n’ubwenge.Ba nyampinga ni abantu bakomeye. Usanga bageraranywa n’abahanzi cyangwa abakinnyi mu kwamamara ariko bo bagakagira akarusho ko kuba ari abakobwa beza.
Simbi Fanique uwavuga iri zina dusubiye muri Gashyantare na (...)

Sponsored Ad

Aba bakobwa ntibiyumvisha uko ubuzima bwabo bumeze kuko usanga baba ibyamamare igihugu cyose ndetse n’amahanga bakabamenya bakandikwa mu binyamakuru ndetse bakanavugwa kuri Radio ndetse na amateleviziyo kakahava.

Aba-Miss cyangwa abakobwa bahiga abandi mu buranga ndetse n’ubwenge.Ba nyampinga ni abantu bakomeye. Usanga bageraranywa n’abahanzi cyangwa abakinnyi mu kwamamara ariko bo bagakagira akarusho ko kuba ari abakobwa beza.

Simbi Fanique uwavuga iri zina dusubiye muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, abenshi bagira icyo bamuvugaho. Ni umwe mu bakobwa baheruka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ndetse wanitwaye neza, akwegukana umwanya w’Igisonga cya gatatu.

Ubu nyuma yo kugira iryo zina rihambaye nyuma y’amezi umunani uwamushaka yamubariza mu mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuko ubuzima bwe bwa buri munsi ariho yabwimuriye. Si mu bundi buryo ahubwo nyuma yo kugera ku ntera ihambaye yo kuba igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda akirangiza amashuri yisimbuye yasanze akwiye gukomeza akiga na Kaminuza, ubu ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere w’Ubuvuzi rusangeno kubaga (General Medecin and surgery).

Nyamara ngo akihagera yatunguwe no gusanga azwi ,ati “Birumvikana kuba ndi Miss nyine naje abantu benshi banzi amasipikazi(indangururamajwi) bazishyize hanze nsaho bamvuga, Like aho tuba nyine abantu bose banzi nyine ubona bitangaje bitunguranye.N’abo ucaha utabavugishije mwahurira mu nzira ugasanga barakuzi ibintu nk’ibyo.”

Nyamara ariko ngo n’ubwo uyu mwari,Isimbi Fanique yageze muri Kaminuza asa n’uwisanga ibintu ntibyamworoheye cyane cyane ibijyanye n’amasomo kuko ngo bisa n’ ibihabanye cyangwa n’ibyo yibwiraga.

Mu magambo ye ati “Eeeh kimwe mu bintu byacarenjinze[Challenge] nkigera hano ni ahantu twigira n’umubare w’abana twigana n’ukuntu abarimu,..mbese Education ya Kaminuza niyo yancanze…Eeeh nka njye niga wenda General Medecin and Surgery amasomo twiga mu wa Mbere tuyigana n’abantu bo muri Pharmacy n’abantu bo muri Dental Surgery ni ukuvuga ngo tuba turi benshi muri hall(Salle, icyumba bigiramo).

Nta Microphone(Ingangururamajwi) bakoresha.Umwarimu avuga ijwi rye rishoboka. Umwe avugira imbere wajya kwicara imbere undi akavugira inyuma mbese biri so confusing...Gusa ikiza nyine nasanze ari ugufata notes [amasomo, ] ukiyigisha udategereje iby’abarimu…

Aseka cyane eeh ikindi n’uko yeah urebye Education[Uburenzi] niyo yacanze cyane ikindi n’ukuntu Campus iri Scattered [nabwo iri hamwe, bigira ahatandukanye] bamwe bigira mu mujyi wa Huye abandi bigira muri Campus abandi bigira…biracanganye cyane kuko nko muri Secondaire [Amashuri yisumbuye] wabaga uzi ngo ikigo kiraguha ibiryo,aho kuryama ibyo byose nyine ikigo cyarabiguhaga ariko hano byanyigishije kuba more responsible[Kugira inshingano] nyine nkagira resiponsabilites zanjye kuko twibana, tumenya ngo twariye,tumenya ngo ibintu biri ku murongo,tumenya ngo dukeneye amazi,dukeneye isukari, dukeneye,like ibintu byinshi nk’ibyo ng’ibyo bituma udipelovinga [Utera imbere, wishakamo izindi mbaraga] akantu kandi ko kugira responsibility[inshingano bwite] ugira nyine ku buzima bwawe.”


Fanique yasabye impinduka mu bihembo bihabwa abakobwa bitabira Miss Rwanda

Nyamara uyu mukobwa n’ubwo yaje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, hari byinshi afite nk’inshingano ziyongera ku masomo birimo ubuzima bwe bwite ndetse n’umushinga yateguye ubwo yari imbere y’imbaga ahatanira ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda, mbese ibi byo ubu bigezehe?

Ati “Umushinga wanjye wari ukuzamura impano mu bantu bafite ubumuga.Eeeh umushinga wanjye uko nawupanze ntago ariko wahise ukurikirana kuko hahise hazamo ibindi bintu nagombaga gukora bijyanye n’amasomo kandi amasomo yagombaga kubaho uko byagenda kose.

Ariko uko byagenda kose ibyari byo byose ugomba gukomeza.Ni ukuvuga ngo tumara gutorwa mu kwa Gatatu cyangwa mu kwa Kane si nibuka neza hari ibyo nakoze,hari Shampiyona nateguye y’abo bakina Football[Abafite ubumuga] eeeh ubundi twakoze amavidewo yo kubakangurira gutora.

Ni ukuvuga ngo naje guhura n’indi mbogamizi y’uko hari ibintu nagombaga gukora mu mezi nka tatu, ane kugira ngo njye kwiga byamfashe igihe bituma ibindi mba mbishyize ku ruhande ariko Luck enough [Ku bw’amahirwe] n’uko naje hano muri Kaminuza iri broad [iragutse] irimo Opportunities [amahirwe] nyinshi kandi ikindi n’uko niga Medecin ni field [n’ahantu heza,ikibuga] nziza cyane yo gukoreramo irimo Opportunity[amahirwe] zo gukoramo kuri uwo mushinga wanjye so far[kugeza ubu] nko muri association[Ihuriro] y’aba Medical Student[Abanyeshuri biga ubuganga] harimo amafilidi[Field] yo gukoramo ibyo bintu kandi i see as big Opportunity that am going to exploit to use[Kandi ndabibona nk’amahirwe menshi ngiye kubyaza umusaruro] kugirango nkomeze kuwukorera hano[Umushinga].”

N’ubwo nyamara avuga ko atazahagarika umushinga we,Fanique avuga ko atazongera guhatana muri Miss Rwanda ahubwo bibaye ngombwa ko yazahatana muri Kaminuza yigamo cyangwa akaba yabisubiramo igihe yaba agiriwe icyizere cyo guhagararira u Rwanda ngo kuko ubu aribyo abona bifatanye isano ya bugufi n’amasomo ye.

Aha akaba niho yahereye avuga ishusho afite ku irushanwa rya Nyampinga wa Kaminuza, yagize ati “Muri campus haba amarushanwa menshi ntabwo ndamenya neza urwego bagezeho kuko wenda hari amakuru bagenda bampa nka Miss batoye bamwimuriye i Kigali ntabwo akiga hano…amarushanwa y’umwaka ushize yari arimo imbaraga nyinshi kuko yabaye nyuma y’igihe kinini batayakora ariko ngo yari afite imbaraga nyinshi.Ni ukuvuga ngo nakurikiyeho agenze atyo yaba ari kujya ahandi hantu heza.”

Yakomeje agira ati ‘Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda usibye ko mfite n’ indi mishinga yo gukora nemereye abantu, ntabwo niyumvamo cyane ibintu byo kuba nasubira mu marushanwa ya nyampinga’.

Eeeh ntabwo nakongera kujya guhatana mbaye ndi uhatana naba ndi muri Campus yanjye cyangwa muri kaminuza yanjye ariko kuvuga ngo kujya muri Miss Rwanda byo oya ntabwo nasubiramo yeah nzakomeza nkore.

Nk’ubu ng’ubu nitaye cyane ku masomo niyo mpamvu ndamutse nagiye muri Miss nanjye muyo mu kigo.Ntabwo iy’u Rwanda nayisubiramo…[ Aseka cyane] mu kigo banegereze,nshobora kwitabira…Igihugu cyinyizeye bakangirira icyizere cyo kubaserukira yaaa nabikora kuko wenda hari icyo naba naraberetse cyatuma bangirira icyo cyizere banyizeye nanjye nabikora kugirango nzane ishema mu gihugu cyacu ariko ntabwo bivuze y’uko naba nasubiye gukompeta muri Miss Rwanda y’umwaka utaha.”

Yasabwe kugira icyo avuga ku irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye agira n’icyo asaba abaritegura (ritegurwa na Prince Kid abinyujije muri kompanyi ya Rwanda inspiration Back Up)ndetse anagaruka cyane kubyo abona bikwiye kongerwa imbaraga ngo kuko biba byiza iyo hagize impinduka ziba kandi zikaza zigamije iterambere.Yagarutse ku bihembo baba bakwiye guhabwa ndetse anagaruka ku bafatanyabikorwa b’irushanwa rya Miss Rwanda.

Yagize ati “Iyi Competition nanjye ntabwo nabeshya, hari ibintu byinshi bagakwiye kuba bashyiramo rikuzuza ireme.Ikintu numva cya mbere, yego hari ibihembo baba bageneye Miss birumvikana ariko bashyira n’ibindi bihembo bizwi biri exactly [Bihari koko] bigenewe ibisonga n’abandi bose bageze muri Top15.

Ni ukuvuga ngo ni ujyemo gutyo gusa ngo usohokemo Just Like that[Uko ng’uko] ..Nk’ubu nta kintu navuga kerekana y’uko nabaye Miss no ariko hari ikintu kiba cyoroshye cyane nko kuba wakora Certificate y’umuntu.

Nka kuriya twari duhagaze imbere guha umuntu Certificate y’uko yabaye igisonga cya kabiri cyangwa se icya gatatu n’ibintu byoroshye cyane kikaba n’ikintu abika muri document ze z’uko yitabiriye icyo kintu apana kubika amafoto y’uko yambaye ikamba ariko akagira n’ikindi kintu gifatika[Tangible].

Ni Certificate yafashe cyangwa se…Ubundi ikindi kintu n’ukujya bakurikirana nk’ibintu like nimba bahaye abantu Scholaship,urumva hari akantu kagiye mu mitwe y’ababyeyi kuko abana babo bagiye kwiga ku buntu ukabona iyo Process[gahunda] irapfuye, ntago ntago babikurikiranye nibatubwiye ngo habaye gutya na gutya.”

Uyu mukobwa yasoje ikiganiro na Radio Rwanda ducyesha iyi nkuru akangurira abakobwa kwitunya, bakigirira icyizera ndetse byaba ngombwa bagahatana batumbereye guhesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.
REBA AMAFOTO:

Fanique uwa kabiri mu i bumoso,aha yari kumwe na bagenzi be

Uko ari 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cyavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2017



Aya mafoto yafashwe ari mu kabyiniro i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa