skol
fortebet

Ibyerekana ko Miss Auore yemereye Egide kuzamubera umufasha

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore biravugwa ko yaba yarambitswe impeta imuteguza kubana akaramata n’umukunzi we ukora ibijyanye no gutofora hamwe no gufata amashusho witwa Egide.
Ibi ariko biravugwa ko mu gihe uyu mukobwa atigeze yerura ku mugaragaro ko yaba yarambitse impeta n’umukunzi bamaranye imyaka itatu mu rukundo n’ubwo hari ibimenyetso bibishimangira. Ajya anyuzamo agakuraho impeta yambitswe n’umukunzi we
Uyu mukobwa wambitswe ikamba muri 2012 ujya unagirwa uwa mbere (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore biravugwa ko yaba yarambitswe impeta imuteguza kubana akaramata n’umukunzi we ukora ibijyanye no gutofora hamwe no gufata amashusho witwa Egide.

Ibi ariko biravugwa ko mu gihe uyu mukobwa atigeze yerura ku mugaragaro ko yaba yarambitse impeta n’umukunzi bamaranye imyaka itatu mu rukundo n’ubwo hari ibimenyetso bibishimangira.

Ajya anyuzamo agakuraho impeta yambitswe n’umukunzi we

Uyu mukobwa wambitswe ikamba muri 2012 ujya unagirwa uwa mbere mu bakobwa beza bose bamaze guhatana muri Miss Rwanda, akundana byeruye na Mbabazi ariko ngo ashobora kuba yarahishe ko yambitswe imuteguza isezerano ry’abashakanye.

Amafoto menshi agaragaza uyu mukobwa yambaye umukufi uri kumwe n’impeta, akunze kunyuzamo akambara umukufi utariho impeta cyangwa se akambara byose biriho ntawuramenye neza niba koko uyu mukobwa yarahisheko yambitswe impeta y’urukundo.

Aurore akunze kwifotoza yerekana uyu mukufi

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.

Aba bombi babana mu munyenga w’urukundo Ku wa 22 Gashyantare 2017 nibwo Miss Mutesi Aurore yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko kuko yabonye izuba mu 1992. Umukunzi we Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amushima nk’umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’uburanga kandi w’umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y’ibyiza mu buhangange bwawe.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa