skol
fortebet

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Ziggy 55 witegura ubuheta

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Ibyishimo n’ akanyamuneza ni byose mu muryango rw’ Umuhanzi w’ umunyamakuru Ziggy 55 n’umufashawe Mutoni Iddo Salama bitegura umwana wabo wa kabiri nyuma y’imyaka isaga 2 bibarutse imfura yabo.
Uyu mugabo wagaragaje ko yishimiye uyu mwana, maze mu mitoma myinshi ashyira ifoto ya Salama kuri instagram aho yavugaga ko umugore we ari we mugore mwiza utwite ku isi.
Ziggy 55 mukugaragaza ibyishimo kuri uyu mwana biteguye yagize, ati “uyu mwana tumwiteguye neza cyane, twizeye ko azaduha ibyishimo (...)

Sponsored Ad

Ibyishimo n’ akanyamuneza ni byose mu muryango rw’ Umuhanzi w’ umunyamakuru Ziggy 55 n’umufashawe Mutoni Iddo Salama bitegura umwana wabo wa kabiri nyuma y’imyaka isaga 2 bibarutse imfura yabo.

Uyu mugabo wagaragaje ko yishimiye uyu mwana, maze mu mitoma myinshi ashyira ifoto ya Salama kuri instagram aho yavugaga ko umugore we ari we mugore mwiza utwite ku isi.

Ziggy 55 mukugaragaza ibyishimo kuri uyu mwana biteguye yagize, ati “uyu mwana tumwiteguye neza cyane, twizeye ko azaduha ibyishimo nk’ibyo uwa mbere yaduhaye. Ubu uwa mbere yamaze kugeza imyaka ibiri akaba ari umuhungu mwiza cyane.”

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyabajije uyu muhanzi uko umubyeyi ameze ndetse n’uko imfura itegereje gukurikirwa asubiza ati “umubyeyi ameze neza cyane ariko akenshi aba ananiwe birumvikana, niko ubuzima bumera kandi no pain no gain (utavunitse ntiyunguka), ariko na we arishimye.”

Ziggy yabajijwe niba umuhungu we w’imfura Ganza Fikiri Sahyan Nat I yaramenye ko agiye gukurikirwa ndetse n’uko yabyakiriye asubiza, ati “Ganza rero we simbizi neza ariko ashobora kuba yarabimenye kandi ndizera ko yishimiye kugira umuvandimwe.”

Ziggy Fikiri na Iddo Salama barushinze ku wa 19 Ukwakira, 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa