skol
fortebet

Ibyo Federasiyo ivuga ni ubujiji ngo bahagarike agasobanuye’Rocky Kirabiranya’

Yanditswe: Friday 17, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo Federation ya Sinema mu Rwanda yashyize hanze itangazo ryagenewe abanyamakuru n’izindi nzego zitandukanye, ryamagana filime zisobanuye mu Kinyarwanda bizwi nk’Agasobanuye. Abakora umwuga wo gusobanura izi filime bo bemeza ko ibyo iyi federation ivuga ari ubujiji ko ahubwo yagakwiye kwuzuza inshingano zayo aho kubivangira mu kazi.

Sponsored Ad

Muri iri tangazo federation isaba ko filime z’udusobanuye zacibwa burundu mu Rwanda kuko ngo binyuranyije n’ amategeko arengera abahanzi mu Rwanda ndetse n’ amaserezerano mpuzamahanga yerekanye uburenganzira bw’ abahanzi u Rwanda.

Iyi federation kandi ivuga ko icuruzwa ry’udusobanuye ryangije bikomeye isoko rya film Nyarwanda mugihe abahanzi bo ubwabo bahagurukiye guteza imbere film mu rwego rwa Made in Rwanda.

Uwizeye Marc uzwi cyane nka ‘Rocky Kirabiranya’ akaba ari umwe mubasobanura izi filime ndetse akaba na visi Perezida w’ishyirahamwe ry’Abasobanuzi b’izi filime, avuga ko ibyo iyi federation ivuga ari ubujiji kuko hari n’itegeko rya UNESCO ribemerera kugeza izi filime ku Banyarwanda zisobanuye mu Kinyarwanda.

Yagize ati “Ibyo Federasiyo ivuga ni ubujiji ngo bahagarike agasobanuye nibwo film zabo zizagurwa ni nko kuvuga ngo bahagarike umuceri kugirango ibirayi bigurwe cyangwa nka Ferwafa ikavuga ngo bahagarike imikino yo mu Bwongereza kugirango turebe shampiyona y’ u Rwanda!!.

Ikindi Federasiyo ya Sinema mu Rwanda iri ‘local’ ishinzwe film Nyarwanda sinzi impamvu bativuganira bakiha akazi ko kuvuganira Hollywood,Bollywood abo biyo barabizi ko Sinema zabo tuzishyira mu kinyarwanda kuko icyo dukora ni ‘Dubbing’ nkikorwa mu bindi bihugu nubwo itaratera imbere ngo igera ku rwego nk’ urwo mu bihugu byateye imbere cyane nko mu Bufaransa n’ahandi”.

Rocky yahumurije abakunzi b’agasobanuye avuga ko bazakomeza kugakora kuko byemewe no mu bindi bihugu nk’uko bikorwa no mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ariko njyewe abantu baransetsa Federation se niyo ihitiramo abanyarwanda ibyo bareba? Uruzi iyaba abanyarwanda ubwabo aribo bavugako zibabangamiye ibyo ni ubudode bwabakorera iyo Federation!

    Ariko njyewe abantu baransetsa Federation se niyo ihitiramo abanyarwanda ibyo bareba? Uruzi iyaba abanyarwanda ubwabo aribo bavugako zibabangamiye ibyo ni ubudode bwabakorera iyo Federation!

    salut,babure gukina ibintu bifatika ngo tubakunde,baje kuvangira abantu twikundira film zisobanuye,ni shyari iryo,no gutandukira ugafata umupaka utari uwawe,kuvuga ko bakina film nyarwanda ntibivuga ko baguze ururimi nyarwanda.

    Ewana najye mpamyako
    Guhagarika film zisobanuye ari kubangama kumpande zose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa