skol
fortebet

Ibyo Knowless yakundaga kubaza Safi Madiba atazibagirwa,Amazina Safi azita umwana wa mbere ateganya kubyarana na Judith yatunguranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Hari bamwe bemezako urukundo ari indwara y’umutima ari nayo mpamvu usanga abantu bahora bibuka ibihe byiza n’ibibi banyuzemo mu nkundo zabo, Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ahora yibuka amagambo meza y’urukundo yabwiwe n’umuhanzi mugenzi we Butera Knowless mu nyaka isaga 6 ishize badakundana yewe ubu umwe afite urugo rwe.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi Safi Madiba wakunzwe cyane na benshi akiri mu itsinda rya Urban Boyz ahamya ko amagambo ya Knowless yamubwiraga ari urwibutso yamusigiye ku mutima.

Ubusanzwe ibya Safi Madiba na Knowless byatangiye kumenyekana mu 2010, barakundana birakomera bifata indi ntera, Mu 2012 ibyabo byaje kurangira, buri umwe aca inzira ze, Knowless umutima we awegurira uwari shebuja muri Kina Music, Ishimwe Clement baza no gukora ubukwe mu 2016 basezerana kubana nk’umugore n’umugabo,ubu bakaba bamaze no kubyarana umwana w’umukobwa bise Or.

Safi Madiba ngo ntazibagirwa amagambo ya buri munsi ya Knowless wamubazaga kuri terefone ko yaba yariye .

Safi ati “Buriya Knowless mwibukiraho uko yajyaga ampamagara ngo “Niyibiko wariye se ?”Safi akomeza asobanura ko byarangiye abanye na Niyonizeye Judith, anakomoza mu kuba umwana bazabyarana azamwita ‘Madiba Jaden’, amazina y’abahungu, aha abantu bibajije niba umugore we atwite akaba azi n’icyo atwite ,yaba ari umuhungu cyangwa umukobwa , ariko Safi ntacyo abivugaho.

Ibitekerezo

  • Ni byiza ntako bisa, mwifurije gutera imbere cyane, akazaba umugabo w’ intangarugero iwe ndetse no hanze y’urugo rwe.

    We n’umuryango we Imana ibagende imbere muri byose.

    Aho yaciye nta rwango ruharangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa