skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Noellah ufite imiterere irangaza abasore benshi umaze kumenyekanira muri Filime ya Papa Sava[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Niyomubyeyi Noellah ni umukobwa umaze kumenyekana muri filime ya Papa Sava ica kuri Youtube, benshi batangarira cyane n’ingano ye, ibintu ahamya ko atari ibya none ahubwo no kuva mu buto bwe hari benshi yarangazaga.

Sponsored Ad

Yagaragaye muri Papa Sava ndetse na Seburikoko zombi ahuriramo na Niyitegeka Gratien gusa yigeze gukina mu zindi zitandukanye mu 2015 ariko aza kubisubika akomeza mu mwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye na isimbi ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, yavuze ku rugendo rwe muri sinema avuga ko nubwo ataramara igihe kirekire akina mu gihe kiri imbere yiteguye kwagura umwuga akabishyiraho umutima n’imbaraga.

Yanagarutse ku gace yakinnyemo kamenyekanye cyane kitwa ‘Uwigize agatebo ayora ivu.’

Ntabwo ari ko kambere yakinanye na Niyitegeka Gratien kuko hari n’akandi bahereyeho kitwa ‘Nta sheri ufite?’ Gusa ako niko kabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga, biturutse ku buryo Papa Sava yarangariraga ikibuno cye ndetse no mu buryo bwo gutera urwenya akavuga ko abangamira ibindi bintu byose bitambuka mu nzira imwe na we.

Niyomubyeyi yagize ati “Mbere nkitangira kubona ko abantu bibaza ku ngano yanjye ni igihe nigaga muri ‘tronc commun’. Bigatuma rimwe na rimwe ntinya kujya muri ‘recreation’ kuko nabonaga abantu benshi bibatangaza cyane, hanyuma kubona abantu babiganiraho aho twararaga bigatuma ngira ukwijena muri njye, nza kumenya ko abantu babibona bakabyibazaho.”

Yavuze ko mu buzima busanzwe ubu asigaye ahura n’abantu bakaba bamubwira utuntu dutandukanye bijyanye n’ako gace yakinnye gusa ngo ntabwo bimubangamira ahubwo ubu bimwereka ko abantu bagakunze cyane ndetse bakishimira uko we na Niyitegeka bakinnye. Yemeza ko amubonamo ubuhanga mu gutegura inkuru no kuyiyobora.

Nubwo ari umukobwa utuje cyane mu buzima busanzwe yemeza ko nta mukino atabasha muri filime, ashyenga yagize ati “No mu kanya nk’ako guhumbya naba n’Intare y’Ingore.”

Yongeyeho ati “Ababyeyi banjye ntabwo babyakiriye nabi, bagiye baha agaciro ikintu nkunze, icyo umuntu akunze agikorana imbaraga n’umutima we wose gusa ntabwo ari ababyeyi bose babifata gutyo.

Umuryango wanjye wanteye imbaraga ariko abandi bantu hari abambwiraga ngo sinema harimo kwiyandarika n’ibindi ariko kuko nari nzi icyo nshaka, naravuze nti ‘ntabwo nzaha umwanya icyo numvisemo kitari cyiza.’”

Mu buzima busanzwe Niyomubyeyi afite akazi kajyanye no gutanga uburere ku bana, ibi abifatanya no gukina filime nubwo byo bitaratangira kumubera ihahiro ry’ibyamutunga bihoraho mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mwari avuga ko nta muntu umwe rukumbi w’icyitegererezo muri sinema haba mu Rwanda no ku Isi hose, gusa ngo ahubwo agenda afata ubuhanga umwe afite akabuteranya ku bw’undi yabihuriza hamwe bikamuviramo kubona uko yakwitwara neza.

Niyomubyeyi yanagarutse ku bakinnyi b’abagore batandukanye abona ko bari kwitwara neza muri iki gihe.

Yavuze ko mu bo akurikirana cyane muri iki gihe harimo Nana, Diane, Siperansiya, Esiteri n’abandi batandukanye ngo barakina akabikunda.

Ibitekerezo

  • Nkundacyane filime ya papa sava kuko iranyubaka cyane mbonye ubushobozi nanjye nayijyamo kuko ndayikunda muzampamagare nanjye munshyiremo ndabishaka kandi ndashoboyepe0786863143 murakoze cyane ndikimironko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa