skol
fortebet

Ibyo Zari yasabye Diamond gukorera Hamisa Mobetto byatangaje benshi

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Zari yasabye Diamond ko yashyingiranwa na Hamisa nibura icyumweru kimwe gusa ngo byamufasha gutuza.

Sponsored Ad

Umunyamideli w’Umugandekazi Zari Hassan yongeye kubwira mukeba we Hamisa Mobetto amagambo y’ubwishongozi ubwo yasabaga Diamond wahoze ari umugabo we gushyingiranwa n’uriya munyamideli(Hamisa) nibura icyumweru kimwe ngo wenda yatuza.

Ni mu butumwa uyu mugore w’abana batanu yanyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasabye Diamond kurongora Mobetto ngo kuko bizatuma areka gukomeza kwicwa n’agahinda.

Zari yagize ati:”mugabo w’abana banjye, mutwe wa Sanura(nyina wa Diamond).Uwo mwabyaranye umwana yarababaye cyane none ukomeje kumwirengagiza.Ibyo si byiza pe!”

Yakomeje yishongora kuri Hamisa yibutsa Diamond kumuha agaciro kuko bamaranye imyaka myinshi bateretana.

Ati:”Imyaka 9 yose ,nako icumi mumaranye izatuma uvumwa n’uwo mubyeyi mugenzi wanjye.Muhe amahirwe wenda icyumweru kimwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa