skol
fortebet

Ibyo Zari yatangaje ku idini asengeramo rya Islam byatumye benshi bamwibazaho bamushinja kuba muri Illuminati[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli w’umugandekazi Zari Hassan yateye benshi mu bafana be kumwibazaho bikomeye bitewe n’igisubizo giteye urujijo yahaye umwe mu bafana be washakaga kumenya idini uyu mugore asengeramo.

Sponsored Ad


Ni nyuma y’igihe benshi bibaza idini uyu mugore w’abana batanu yaba asengeramo dore ko yagiye agaragara kenshi mu nsengero z’abakiristu ndetse no mu misigiti.Ibi rero bikaba byarakuruye impaka mu bafana be ndetse umwe muri bo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram akaba yasabye Zari gusobanura aho asengera.Yagize ati:”Are you Muslim or Christian coz sometimes you’re at church sometimes praising Allah @Zarithebosslady “.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Ese uri umusilamu cyangwa uri umukiristu kuko kenshi uba uri mu nsengero ubundi ukaba uhimbaza Allah @Zarithebosslady.”

Zari ubwo yageragezaga gusubiza iki kibazo yashyize benshi mu rujijo kuko atashatse kuvuga aho asengera .Yagize ati:”Yego nshuti, singomba kubikora nk’uko abandi bashaka ko bimera.”Uyu mugore akaba yongeye guteza urujijo mu bakunzi be, bibazaga aho yaba asengera dore ko yigeze no kuvugwaho ko yaba akorana na Illuminati.

Ibitekerezo

  • Kimwe na ZARI,abantu benshi basengera aho babonye.Ariko iyo myumvire siyo,kuko imana itemera amadini yose.Urugero,Yesu aje ku isi,yahasanze amadini menshi cyane.Ariko ntabwo yavuze ngo "byose ni ugusenga".Ahubwo yasabye abantu kumukurikira,ababwira ko "ariwe NZIRA n’UKURI wenyine",ashinga idini ryitwaga "INZIRA",nyuma ryaje kwitwa "Abakristu".Amaze kwigisha abantu,benshi basanze barayobye,bava mu madini babagamo,baba Abakristu.Abenshi basengeraga mu idini y’Abafarisayo.Muli Matayo 15:9,imana ivuga ko abantu nyamwinshi "bayisengera ubusa,kubera ko INYIGISHO zabo ari amategeko y’abantu" (traditions).Niko bimeze no muli iki gihe.Amadini menshi yigisha ibintu bidahuye nuko Bible ivuga,kubera gushaka ibyubahiro n’amafaranga.Ayo madini ayobya abayoboke bayo.Muli Ibyahishuwe 18:4,imana idusaba "kuyasohokamo".Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa