skol
fortebet

Icyakuririje umwuka mubi hagati y’umuraperi P-Fla na Ama G cyamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani wamamaye ku izina rya P Fla mu muziki Nyarwanda, yagarutse ku makimbirane amaze iminsi avugwa hagati ye na mugenzi we Ama G The Black,ashinja itangazamakuru kugira uruhare rwo kuyakuririza.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yavuze ko ubusanzwe ntarwango afitiye Ama G The Black, uretse kumva ibitangazamakuru bibivugaho bigatuma ubwumvikane buke bufata indi ntera, yakomeje avuga ko kuva yabona nyirabayazana mu gihe cyo kwiyunga na Ama G The Black ko atazigera abizana mu Itangazamakuru.

P Fla yemeza ko yiteguye gusoza neza intambara y’amagambo yavuzwe hagatiye na Ama G.

Amakuru y’ubwumvikane buke hagati y’aba basore bombi, yatangiye kumvikana muri Gicurasi 2019, ubwo P Fla yavugaga ko kuva Ama G yatangira kuririmba atarakora indirimbo n’imwe ya Hip Hop.

Icyo gihe Ama G nawe ntiyaripfanye kuko nawe yahise ajya mu bitangazamakuru amusubiza avuga ko Hip-Hop avuga ko akora nabi atari iya Se cyangwa nyina.

Bakomeje kugenda basubizanya mu itangazamakuru, ndetse benshi bakibaza aho bizarangirira.

P Fla yavuze ko we nta kibazo na kimwe afitanye na Ama G ndetse ko anamwubahira ibyo yakoze.

Yagize ati”nta kibazo njyewe mfitanye na we, nta na kimwe nta n’icyo nigeze ngirana na we, ni umuhanzi mugenzi wanjye nanjye ndamwubaha, nubaha umuntu ukora, umuntu ufite ibikorwa yakoze uwo muntu njyewe mba ngomba kumwubaha, ibyo kuvuga no dufitanye ibibazo ntabyo rwose, kereka we niba yumva ko bihari cyangwa ashaka gufatiraho, ariko hari n’igihe biterwa n’uko abantu baba badaheruka kubonana ngo bicarane baganire.”

Akomeza avuga ko ubundi nta kibazo gifatika cyari gihari ariko itangazamakuru ari ryo ryabikuririje, akaba yaranafashe umwanzuro wo kutagira ikindi kintu abitangazaho mu rwego rwo kurangiza iki kibazo.

Yagize ati”biriya ntabwo ari ibintu bikomeye ahubwo itangazamakuru ni ryo ribifata rikabigira ibintu bya hatari, ni nayo mpamvu mu rwego rwo kubikemura ngiye kuzajya nifata cyane mu byo nganira n’itangazamakuru kuko naje gusanga abantu bose tudahuje imyumvire, uvuga ikintu bagahita bakibyazamo ikindi.”

Avuga ko iyo aba afitanye ikibazo na Ama G aba yaragiye muri Studio akamukorera indirimbo amwibasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa