skol
fortebet

Icyamamarekazi Toni Braxton aricuza cyane kuba atarasambaye cyane akiri muto

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Toni Michele Braxton wamamaye mu muziki nka Toni Braxton, yatangaje ko yicuza bikomeye kuba atarakoze kenshi imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ibyiruka rye ndetse ngo anishimishe anywa inzoga nyinshi.

Sponsored Ad

Yabitangarije mu kiganiro yahaye The Guardian, yavuze ko mu buto bwe atigeze yishimisha bihagije, kuri ubu akaba yicuza impavu atakoze imibonano mpuzabitsina bihagije. Yagize ati:

Ndicuza kuba ntarasambanye kenshi mu gihe nari nkiri muto. Mba naranyoye inzoza nyinshi. Mba naragiye mu birori byinshi. Nkanywa amatabi menshi. Ntekereza ko idini ryanjye ariryo ryashyizeho imipaka yatumye ntakora ibintu nk’ibyo nakabaye narakoze.

Yakomeje avuga ari umwana umuryango we wari ukijijwe ku buryo atari kubona uko yisanzura ngo akore ibyo ashaka byose. Ati

Ubwo nari mfite imyaka irindwi, umuryango wanjye wari ukijijwe cyane. Twari abahamya ba Yehova. Twagiye muri Kiliziya Gatolika, twagerageje buri kimwe mbere yo kujya muri Methodiste. Nigeze kubaza mama icyo bashakaga. Aransubiza ngo mu myaka yo mu 1970, cyari ikinyecumi cyo gushaka Imana.

Uyu muhanzikazi uheruka gushyira hanze album ye ya 10 yise ‘Spell My Name’ yavuze ko atatangaje ibi kugira ngo ayamamaze ahubwo ari ko kuri kwari ku ndiba y’umutima we.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ni umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa Piano, producer, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo. Ni umwe mu bahanzikazi ba RnB babashije kugira indirimbo zagurishijwe cyane mu mateka.

Braxton yatwaye ibihembo birindwi bya Grammy Awards, icyenda bya Billboard Music Awards, birindwi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

Yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Un-Break My Heart’ ikundwa na benshi n’uyu munsi. Aririmba R&B, Soul, Hip hop na Dance pop.

Uyu mugore yashakanye na Keri Lewis mu 2001 batandukana mu 2013. Nyuma yaje gukundana na Birdman ndetse anamwika impeta y’urukundo ariko mu 2019 urukundo rwabo ruzamo kidobya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa