skol
fortebet

Icyanga cy’ubuzima Safi abayemo, yavuze ku mugore we wandagajwe

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuririmbi Niyibikora Safi wa Urban Boys yakomoje ku buzima abayemo nyuma yo kurushinga na Niyonizera Judithe, anavuga byimbitse uko yitwaye mu kibazo cyo kuvugwa ku mugore we wabanje gukunda n’umuzungu, Rick Hillton bagatandukana amucucuye nk’uko bivugwa.
Kuwa 01 Ukwakira 2017, Safi yahamije isezerano rye n’umufasha we,Niyonizera Judithe wari usanzwe atuye muri Canada. Nyuma y’ubukwe bwabo hakuriye inkundura y’inkuru zavugaga ko Judithe yahemukiye umunya-Canada nawe bendaga kurushinga. (...)

Sponsored Ad

Umuririmbi Niyibikora Safi wa Urban Boys yakomoje ku buzima abayemo nyuma yo kurushinga na Niyonizera Judithe, anavuga byimbitse uko yitwaye mu kibazo cyo kuvugwa ku mugore we wabanje gukunda n’umuzungu, Rick Hillton bagatandukana amucucuye nk’uko bivugwa.

Kuwa 01 Ukwakira 2017, Safi yahamije isezerano rye n’umufasha we,Niyonizera Judithe wari usanzwe atuye muri Canada. Nyuma y’ubukwe bwabo hakuriye inkundura y’inkuru zavugaga ko Judithe yahemukiye umunya-Canada nawe bendaga kurushinga.

Byavuzwe ko uyu mugore yagiye abeshya uyu muzungu ibitandukanye birimo kuba yaramuguriye imodoka n’inzu byose agamije kuzaza kwiturira mu Rwanda n’umukunzi we,Safi baganiraga mu ibanga rikomeye.

Uyu muzungu yakunze kuvuga ko Judithe yamutwaye imitungo
Safi avuga ko atajya acibwa intege n’uhuri rw’ibibazo cyangwa se kuba yavugwa muri rubanda umunsi ku wundi.Ngo uruganda rw’imyidagaduro arubayemo imyaka umunani kuburyo yamenyereye kuvugwa ibibi n’ibyiza.

Ahamya ko amagambo adashobora kumuca intege ahubwo ko akomeza gukora cyane ko aba azi neza ko ari ibinyoma.Byinshi arabyumva akabirenza ingohe agakomeza, avuga ko hari benshi batunguwe no kuba yarakoze ubukwe nyamara ngo utarishimiye ibye nawe azakore ubwe.

Yavuze byimbitse ku buzima abayemo mu rugo, ati “Nta kintu gishyashya gusa ikiba gihari n’uko wumva utuje muri wowe …Ntabwo wongera kwirirwa ureba,uhindukira ureba unanga amajosi kuruhande utangira kugenda wemenye.Kwirirwa umuntu areba hirya no hino biba byashize mbese birashira.”

Yungamo ati”Ntabwo wongera kugenda ijosi urijyana ibumoso n’iburyo ibintu birashira ukareba imbere.”

Avuga ko gushinga urugo bihundira buri kimwe cyose birimo no gutangira gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga uri kumwe n’undi muntu.Ngo kuri ubu asigaye afotora ibirenge bye n’iby’umugore agasangiza abantu uko bimeze n’umunezero arimo.

Abajijwe uko yari amerewe nyuma yo kurushinga byaherekejwe n’amagambo atandukanye yaturukaga ku muzungu wakundanye n’umugore we ndetse nawe ibyavugwaga kubera ko atatumiye Knowless, uyu muhanzi yahamije ko ‘Iyo abantu bakuvuga uba ugiye gutsinda.’

Ngo amenyereye kuvugwa kandi byose abitsindisha guceceka kugeza byose birangiye.

Ati “Eeeh mfite uburambe , maze hafi imyaka umunani muri ibi bintu ntabwo ari uno munsi byari kuntungura cyangwa ngo bimbere ikibazo.Ikindi burya amagambo ntabwo nkunda kuyareba cyereka iyo bije bintunguye ariko ntabwo ari ibintu nkunda kureba no kwinjiramo cyane .”

Yungamo ati "Ibyo nta kintu byanwaye kuko erega buriya amagambo nta kibazo ikibi ni uwagukoraho cyangwa uwakubangamira kuri gahunda zawe ariko kuvuga ngo umuntu yavuze biriya byo ntabwo ntacyo biba bivuze nyine kuko igihe cyose umuntu avuga ibintu bitaribyo cyangwa umuntu wenda agamije gusenya undi ibyo n’ibibazo bye njye ntacyo byanwara kuko ntabwo ari ubwa mbere byaba bibaye ntabwo navugaga ngo ni ubwa mbere naba mvuzwe cyangwa amagambo yaba aje si ubwa mbere ni ibintu menyereye so ntacyo binwara njyewe.”


Ku wa 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba yasezeranye na Niyonizera Judith bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ibitekerezo

  • hahah ahubwo rero inkuru ihari nuko uwo mugore amaze kwanduza abazungu benshi ka gakoko ubwo mwitege niba agaruk cyngwa niba atagiye mu burok ngo afite sida irya izindi ubwo safi nawe karibu mu biswaku

    Erega ikigaragara nuko uyu mugore wa Safi asobanutse kandi yahisemo neza kuko afite abo yamurutishije.
    nicyo kikwereka ko ari uwagaciro kuk nubundi ibye bbyavugishije benshi.

    Jye ndabemera kabsa kandi urugo rwabo Imana izarukomeze rwose

    Nagende yarasebye subwo iyo agenda muri kigali yumva adasebye ? ntarugo umusigazwa wabazungu no mukibuno baramutangije hahahah .

    ariko Ubu amanyarwanda muzagezahe kwinjirira umuntu? Ubu se wowe uvuga ngo yarasebye niwowe utarasigarijwe?! uzambonere isugi hafi aha! uwitwa inkumi ajya kurongorwa abaye kangahe? aho abashyira wahamenya? jya ucisha make, urukundo uwo rushatse ruramusanga, kdi judithe nta cyaha afite, urabona uriya musaza yari kumumarana kangahe? ntaho yasebye ni mutange amahoro abana biyubakire!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa