skol
fortebet

Icyatumye Ama G ahitamo Mike Karangwa nka ‘Parrain’we

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Hakizimana Amani uherutse gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we mushya,Uwase Liliane yatangaje ko hari byinshi yagendeyeho mu gihitamo umunyamakuru Mike Karangwa nka parrain we.
Mu kiganiro na KT Radio cyo kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, yavuze ko gusezerana n’umukunzi we ari kimwe mu byo yari yiyemeje kugeraho muri uyu mwaka ubura iminsi ngo isozwe ‘ni kimwe mu byo nifuzaga muri uyu mwaka’.
Yakomeje avuga ko gutegura ubukwe ari kimwe mu bintu bigora ariko ko aricyo (...)

Sponsored Ad

Hakizimana Amani uherutse gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we mushya,Uwase Liliane yatangaje ko hari byinshi yagendeyeho mu gihitamo umunyamakuru Mike Karangwa nka parrain we.

Mu kiganiro na KT Radio cyo kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, yavuze ko gusezerana n’umukunzi we ari kimwe mu byo yari yiyemeje kugeraho muri uyu mwaka ubura iminsi ngo isozwe ‘ni kimwe mu byo nifuzaga muri uyu mwaka’.

Yakomeje avuga ko gutegura ubukwe ari kimwe mu bintu bigora ariko ko aricyo gisobanura cy’umugabo uhamye, ati “Biragorana ariko niko kuba umugabo.Ntacyo wageraho kitagoranye cyane.Ku kugora nyine niko kuba umugabo.”

Yavuze ko muri iyi minsi ari mu myitegura y’ubukwe ari kugorwa no guhuza akazi akora n’ibihango bye.Ama G kandi avuga ko nubwo amategeko yamwemereye umukunzi we batabana mu nzu imwe n’ubwo hari amakuru avuga ko basanzwe bibanira mu rugo rumwe.

Aline uri i bumoso, Marraine w’umugore wa Ama G

Ngo muri iyi minsi inshuti ze,bari kumwandikira bamwifuriza urugo ruhire abandi bashima intambwe yateye mu buzima idakunda gushoborwa na benshi.Ku bijyanye no kuba yarahisemo umunyamakuru Mike Karangwa nka parraine we, yasubije ko Mike ari umuntu umugira inama yazikurikiza agasanga ari ingirakamaro.

Yagize ati “ Mike Karanga ni umuntu w’umugabo.Ni umuntu ufite inama nzima.Ni ukuvuga ngo ntabwo yakugira inama ikugusha ahubwo yakugira inama yakuzamura.Bivuze ngo rero uko turigukorana ari kugenda anyereka uko umuntu aba umugabo anyigisha byinshi.”

Tariki ya 24 Ukuboza 2017 nibwo hateganyijwe ubukwe bwe na Liliane,yumvikanye avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana bityo ko hazaba kwiyakira kw’abatumiwe.

Avuga ko adateganye kureka gukora muzika ahubwo ko agiye kurushaho gukomeza gukora n’ibindi byinshi kuko afite umufasha mu rugo rwe bityo ko ibyo yakeneraga ari umwe bigiye kwikuba kabiri.Ngo agomba gukora cyane mu rwego rwo kwerekana ko ari umugabo uhamye.

Ama G anavuga ko uko iminsi ishira ariko umugore we agenda akunda ibihangano bye ngo kuri ubu akunze indirimbo bita ‘Ntaho tuzagenda’.Yasoje yifuriza umwaka mushya muhire abafana be.

Mike,Ama g, liliane na Aline

Ama G na papa we

Ibitekerezo

  • IMPAMVU YAMUHISEMO NUKO BOSE BASA NK’ABAZAYIRWA. HAHAAAAAAAAAAA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa