skol
fortebet

Icyatumye King James atandukana n’umukunzi we

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza james wiyeguriye muzika nka King James, yatangaje ko yigeze kuba mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza ariko ko baje gushwana buri wese agaca inze ze.
Yeruye ko indirimbo nshya yise ‘Meze neza’ aherutse gushyira hanze ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo yanyuzemo.Aha ninaho yaboneyeho guhakana urukundo yavuzwemo n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy(uyu uyu munsi tariki ya 10 Ukuboza 2017 yasabwe aranakobwa).
Yavuze ko uyu mukobwa witwa Elcy batigeze bakundana nk’uko byagiye (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ruhumuriza james wiyeguriye muzika nka King James, yatangaje ko yigeze kuba mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza ariko ko baje gushwana buri wese agaca inze ze.

Yeruye ko indirimbo nshya yise ‘Meze neza’ aherutse gushyira hanze ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo yanyuzemo.Aha ninaho yaboneyeho guhakana urukundo yavuzwemo n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy(uyu uyu munsi tariki ya 10 Ukuboza 2017 yasabwe aranakobwa).

Yavuze ko uyu mukobwa witwa Elcy batigeze bakundana nk’uko byagiye bivugwa ahubwo ko hari byinshi byari byihishe inyuma yabyo atifuje gutangaza.Mu magambo ye ati “Oyaa apana uriya (yavugaga Elcy) Biriya ntabwo byari byo.Ni ibindi bintu biri inyuma bitandukanye.”

Abajijwe impamvu nyakuri yatumye atandukana n’uyu mukobwa atifuje gutangaza, yasubije ko mu buzima bwa buri munsi hari igihe umuntu atabasha guhuza n’undi cyangwa se ibyo bavugana n’ibyo bakorana ntibahuze mu mashyi no mu mudiho.Yagize ati “Hari igihe abantu badahuza ariko ntibabyumva kimwe.”

King James yahakanye ko yigeze akundana na Ishimwe Elcy

Yakomeje avuga kugeza ubu nta mukobwa bakundana ahubwo ko ‘ameze neza’ ijambo riri mu ndirimbo nshya yashyize hanze mu minsi ishize. Ati “Ntawe (yavugaga umukobwa)….Ubu meze neza nyine.Oya ntawe.”

Yavuze ko atazi igihe azagira mu rukundo kuko iby’urukundo byizana ‘simbizi kuko urabizi iby’urukundo birizana, n’ibiza nzabijyamo’.

Ibijyanye no kuba yaratandukanye n’umukobwa akaza kubibyazamo indirimbo nyinshi akanabikoramo alubum agomba kuzashyira hanze nabyo yabibajijwe mu kiganiro yahaye Radio Rwanda.

Yasubije ati “Kuri iyi alubum rero hari n’indirimbo ‘ese uracyamukunda’ izagenda ihishura ibintu byinshi.”

Yavuze ko atagikunda uwo mukobwa ‘oya’ kandi ko atavuga amazina ye n’ibindi bimwerekeyeho.

Mu ndirimbo yashyize hanze yitwa ‘Nyuma yawe’ nabwo uyu muhanzi yumvikana avuga ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi we atarabona undi, nabwo yasubije ko abantu bazamenya ukuri kwayo mu minsi iri imbere.

Yasoje avuga ko kuri alubum ari gukora indirimbo ya nyuma izaba yitwa ‘uri mwiza’.King James akomeje gukora indirimbo nyinshi zigomba kuzajya kuri alubum ye, indirimbo nshya ‘Meze neza’ aherutse gushyira hanze yanamuritse amashusho yayo.

Uyu mukobwa agiye kurushinga mu minsi ya vuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa