skol
fortebet

Ikihebe cyarashe amasasu mu bantu bari bagiye gushyingura umuraperi Nipsey Hussle umwe ahasiga ubuzima [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Icyihebe kitaramenyekana cyamishe amasasu mu bantu bari bagiye gushyingura umuraperi Nipsey Hussle, kuri uyu wa Kane,abantu batatu barakomereka umwe ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Polisi ya Los Angeles yatangaje ko umugore umwe n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 30 na 50 bakomeretse ubwo umugizi wa nabi yarasiraga mu bantu bari bagiye gushyingura umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicirwa imbere y’iduka rye.

Umukuru wa Polisi muri LA yagize ati “Umugizi wa nabi yarashe amasasu 4 ku muhanda 103 St n’umuhanda mugari.Hakomeretse abagabo 3 b’abirabura n’umugore umwe w’umwirabura.umuntu umwe yapfuye.Tugomba guhagarika ubu bugizi bwa nabi.”

Ubwo aya masasu yatangiraga kuvuga,abantu batangiye guhunga,bamwe bihisha ku mamodoka,abandi barabyigana byatumye bamwe bikubita hasi kubera umubyigano n’akavuyo katewe n’aya masasu.

ibyamamare birimo Barack Obama, Snoop Dogg, Stevie Wonder,YG,Kendrick Lamar, Jhene Aiko,Big Sean,n’abandi bitabiriye umuhango wo gusezerera kuri Nipsey Hussle wabereye muri stade ya Staples Center ikiniramo LA Lakers yafanaga cyane ndetse na LA Clippers.

Umuraperi Nipsey Hussle aherutse kwicwa arashwe ku wa 31 Werurwe 2019.Yarasiwe amasasu menshi muri parikingi y’iduka rye riri mu mujyi wa Los Angeles mu ma saa cyenda z’ijoro aza kugwa mu bitaro biri hafi aho. Uwitwa Eric Holder niwe ufungiye kumwica amuziza ibibazo byari hagati yabo.

Nipsey Hussle yashyinguranywe ibendera ry’igihugu cya Eritrea akomokamo.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa