skol
fortebet

Icyo Ama G yicuza mu myaka ibiri yamaranye n’umugore we wahukanye

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black uri mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi mushya Uwase Liliane, yamaze gutangaza ko yicuza igihe cyose yamaranye n’umugore wa mbere ntasezerano.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Akarima k’Igikoni’ yasabye imbabazi Imana avuga ko yisubiyeho yabaye umugarukiramana.Ngo abantu bo babifate uko bashaka kuko ntawe agomba ibisobanuro.
Muri Mutarama, Gashyantare kugeza muri Werurwe uyu mwaka hatangiye gucicikana inkuru z’uko urugo rwa Ama (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black uri mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi mushya Uwase Liliane, yamaze gutangaza ko yicuza igihe cyose yamaranye n’umugore wa mbere ntasezerano.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Akarima k’Igikoni’ yasabye imbabazi Imana avuga ko yisubiyeho yabaye umugarukiramana.Ngo abantu bo babifate uko bashaka kuko ntawe agomba ibisobanuro.

Muri Mutarama, Gashyantare kugeza muri Werurwe uyu mwaka hatangiye gucicikana inkuru z’uko urugo rwa Ama G The Black na Rosine rwasenyutse nyamara uyu muhanzi yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ari ibinyoma kugeza ubwo muri Gicurasi 2017 yemeye ko umubano we n’umugore we washyizweho akadomo.

Bidateye kabiri Ama G The Black yahise yishumbusha undi mukunzi mushya atangira gushyira hanze amafoto ku mbuga nkorabyambaga ari mu bihe byiza n’uyu mukobwa.Yamwerekanye bwa mbere ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko mu rugo rwe i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Aherutse kuvuga ko yamaze kunoza umushinga w’ubukwe kandi ko butaha mu minsi ya vuba.Ubwo yari mu gitaramo Aline Gahongayire yamurikiyemo Album ’New Woman’,Ama G The Black yanaboneyeho gushyira ko Aline ariwe uzamubera Marraine w’umugore we mu gihe we yirinze gutangaza Parraine we.

Hari amakuru avuga ko Parraine ashobora kuza ari Ridermana n’ubwo nyir’ubwite adashaka kugira byinshi abivugaho.Bivugwa kandi ko imihango ibanziriza ubukwe yamaze gukorwa.

Aganira na Radio Rwanda, Ama G yatangaje ko ikintu yicuza ku mugore we wa mbere (Rosine), ari uko bamaranye imyaka ibiri babana mu buryo butemwe n’amategeko ndetse ko n’Imana itari ibizi.Yakomeje avuga ko yamaze gusaba Imana imbabazi kubwo gukora ibihabanye n’ugushaka kwayo.

Ama G wakomeje gufasha umwana we w’imfura aho abana na Nyina, yagize ati “Ahubwo se bibaho..Ni icyaha uretse no kuvuga ngo ni icyaha imbere y’Imana.Ni icyaha imbere y’amategeko.”

Yungamo Ati “Ndasaba imbabazi imbere y’Imana ariko imbere y’abantu babifate uko babyumva ariko njyewe imbere y’Imana niyo mpamvu nafashe umwanzuro.Niyo mpamvu habaho gusezerana imbere y’Imana noneho nyuma y’imbere y’Imana n’abantu noneho.”

UMURYANGO ufite amakuru yizewe ahamya ko ubukwe bw’aba bombi buzataha mu Ugushyingo bakaba bazasezeranira mu idini ya Islam, Ama G asanzwe asengeramo, n’ubwo umugore we yari asanzwe ari umukirisitu.

Ahabanza ni Ama G ari kumwe na Rose, ahandi ni Ama G ari kumwe na Liliane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa