skol
fortebet

Icyo Anita Pendo azakora ngo naramuka abuze umugabo umurongora

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru ukomeye mu gihugu aravuga ko ubuzima bwe bumeze neza nyuma y’igihe gito yibarutse umwana wa kabiri. Ubu yanatangiye gutegura ibitaramo ndetse arategura ubukwe.

Sponsored Ad

Anita Pendo yahishuye ko nabura umugabo umurongora mu buryo bwemewe n’amategeko azambara agatimba akifotoreza mu muhanda.

Umunyamakuru yatunguye MC Anita Pendo amubaza igihe yitegura gusabana n’abafana be mu bukwe bwe.

Mu bitwenge byinshi yagize ati”Inzozi zanjye ni ukwambara agatimba ndetse ni umuco nyarwanda ,n’ubwo nasimbutse buri mukobwa aba asabwa gukora ubukwe kandi byose bitegurwa n’Imana”.

Anita yongeyeho ati”Binanze nzambara agatimba njye kwifotoreza mu muhanda ngaburire abafana bajye.”

Anita Pendo aheruka gutandukana na Nzeyimana Ndanda Alphonse usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali babyaranye abana 2 ubu buri wese atuye ukwe. Anita kandi yamenyekanye mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys.

Ibitekerezo

  • anitha ibyavuze azabikora PE kuko amera nkumusazi reka dutegereze gusa tugire amahirwe azamubone nahoubundi yabikora kbsa

    Ndakeka uyu ANITA yibeshya cyane.Culture yo mu Rwanda,ntabwo abagabo bakunda kurongora abagore bafite abandi bana.Umuntu yakwibaza impamvu ANITA yangije ubusugi bwe akishyira NDANDA batabanje gusezerana mu mategeko,bakabyarana abana 2,hanyuma akamuta.Ibyo yakoze ni ubusambanyi kandi Imana ibitubuza.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa