skol
fortebet

Icyo Christopher yakundiye inkumi bamaranye imyaka itatu mu rukundo

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher wavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko ntiyerure ko yaba ari mu rukundo, kuri ubu yahishuye ko imyaka irenga itatu akundana n’umukobwa utifuza kwisanga muri rubanda.
Christopher akunzwe cyane mu ndirimbo ‘isezerano’ aherutse gushyira hanze yavuzwe mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe usigaye utuye mu Bufaransa.Aba bombi umubano wabo bakomeje kuwuhisha ndetse buri wese akumvikanisha ko ari ubushuti busanzwe.
Inkundura y’urukundo Knowless yagiranaga (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Muneza Christopher wavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko ntiyerure ko yaba ari mu rukundo, kuri ubu yahishuye ko imyaka irenga itatu akundana n’umukobwa utifuza kwisanga muri rubanda.

Christopher akunzwe cyane mu ndirimbo ‘isezerano’ aherutse gushyira hanze yavuzwe mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe usigaye utuye mu Bufaransa.Aba bombi umubano wabo bakomeje kuwuhisha ndetse buri wese akumvikanisha ko ari ubushuti busanzwe.

Inkundura y’urukundo Knowless yagiranaga n’abasore batandukanye uyu muhanzi nawe yavuzwemo ariko impande zombi bakumvikanisha y’uko ari abavandimwe kurusha uko bakundana nk’uko byatangazwaga.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa bari kumwe ku ifoto ariko abyamaganire kure

Uyu muhanzi wimutse iwabo akajya kwibana i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ntiyavuzwe mu rukundo cyane, yakunze gutangaza y’uko ahugiye mu gukora muzika; biragoye kubona yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukobwa bakundana.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Christopher yahishuye ko imyaka irenga itatu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa ngo utifuza kwisanga muri rubanda azwi, aha yasobanuye ko uyu mukunzi we ari umuntu ukunda gushyira ibintu bye ku murongo kuburyo atifuza kwisanga mu itangazamukuru.Yagize ati “Mfite umukunzi n’ubushize yari ahari ariko ikibazo ntabwo ari umuntu ukunda kwisanga mu itangazamakuru.Ahaaaa hashize imyaka itatu turi inshuti.”

Abajijwe icyo yaba yarakundiye uyu mukobwa mu bakobwa benshi bagenda bagaragaza ko bakunda ibyamamare, yatangaje y’uko bigoye kubisobanura ariko ko hari ingingo zimwe na zimwe yashingiyeho amuhitamo muri benshi azi.

Muneza ati :”Hari ibintu utashobora gusobanura neza,ikintu cya mbere cyankuruye ntabwo ari ubwiza, ni ukuntu ameze n’ukuntu yakira ibintu n’uko atuje.Uhhh ukuntu adashiduka, nta kintu kimushitura.”

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa bakundana arusha umwaka umwe w’amavuko atari umuntu ushidukira ubuzima nk’ubwo abona muri filime cyangwa ku byamamare runaka ahubwo ko acanye ku maso kuburyo buri kimwe cyose abona yagikora mu buryo bwe.

Yagize ati :” Hari ukuntu nyine, munyihanganire kuba ngiye kubivuga muri rusange hari ukuntu abakobwa badakunze kwita ku bintu niba nabyita isi y’ubucuruzi cyangwa se gushaka amafaranga kubaho muri rusange.

Hari ukuntu badakunze kubyitaho cyangwa se nyine ukabona si ibintu bibafasheho.Abenshi bakunze kuba bameze nk’abantu bashaka kubaho ubuzima budashoboka bakubwira ibitekerezo ukumva n’ibintu bidashoboka bijyanye n’umuhate (ugasanga bibera muri filimi bashaka kubaho nka Kim Kardashian).We rero(aravuga umukunzi we atifuje gutangaza amazina) ni umuntu ukanuye amaso arahari kandi azi ukuntu ibintu bigenda azi icyo bisaba ku myaka ye bidashoboka nyine ubundi.”

Christopher avuga ko mugutereta uyu mukobwa byamugoye bitewe n’uburyo uyu mukunzi we atabashaka kwiyumvisha ibyo akora.Ngo yumvaga bitakunda ko yateretwa n’umusore w’umusitari uzwi mu Rwanda hose.

Yagize ati “Ntabwo ibi bintu nkora yabyumvaga nta n’ubwo yari aziko byamubaho rero hari igihe navuganaga nawe nkumva ni sawa, namuvugisha undi munsi nkumva ndatangiye bundi bushyashya akambwira ngo ibyo bintu byawe erega ntabwo byashoboka.”

Avuga ko kujya gutereta uyu mukobwa byasabye ko amwereka itandukaniro cya Christopher w’umuhanzi na Christopher wo mu buzima busanzwe wavukiye i Nyamirambo, ati “Byamusabye ko abiha umwanya akabona ko akabona ko tubaho ubuzima busanzwe nyuma ya biriya.Hari abantu batekereza y’uko tuba tumeze nko mu mashusho y’indirimbo cyangwa muri concert ukuntu uba umeze.”

Muneza avugako nyuma y’uko uyu mukunzi we afashe wo kugereranya ubuzima bwe bw’umuziki, yasanze abahanzi nabo babaho ubuzima busanzwe butandukanye n’ubwo abantu benshi bababonamo iyo bari mu kazi kabo ka muzika biyeguriye.

Christopher avuga ko afite umukunzi bamaranye imyaka itatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa