Icyo Jay Polly avuga ku myambarire y’umugore we ikunze kurangaza abamureba[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 July 2018 Yasuwe: 6532

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly muri muzika nyarwanda yatangaje ko abarangazwa n’imyambarire y’umugore we ari ibisambo, ngo umukunzi we n’umunyamideli ukomeye.

Shalifah Uwimbabazi, umugore ubana na Jay Polly ndetse wanamubyariye umwana akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda idakunze kuvugwaho rumwe n’abamureba. Uyu mugore yigeze kwitabira igitaramo cy’umugabo we cyaberaga kuri Stade Amahoro yambaye imyenda migufi ndetse icyo gihe amafoto yasakajwe hanze mu b’itangazamakuru ntiyavuzweho rumwe.

Jay Polly ubana n’uyu mugore batarasezeranye yavuze ko imyambarire y’umugore we nta kintu na kimwe imutwaye, ngo akunda uko umukunzi we yambara. Ati “abareba umugore wanjye ni ibisambo. Imyambarire y’umugore wanjye ndayikunda ahubwo ndifuza ko yakomeza kwambara uko ashaka.”

Akomeza agira ati “Umugore wanjye ni umunyamideli, ibyo abantu bavuga ntabwo ari byo, uriya ni umunyamideli ukomeye cyane, ntabwo aruwahangaha gusa ari i Rwanda na hehe hose, muzamurebe muzamumenya, ariko twishimiye ukubaho kwacu.”

Uyu mugore w’umunyamideli, Shalifah Uwimbabazi yabaye kimenya bose ubwo yakoreshwaga mu mashusho y’indirimbo ‘Oh My God’, ‘Malaika’, zose za Jay Polly.
Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ y’itsinda rya Urban Boyz yamaze guhagarikwa gutambutswa kuri Television bitewe n’amashusho yari ayirimo ahabanye kure n’umuco.

Mu mwaka ushize, Jay Polly yashyize hanze indirimbo ‘Too Much’ yahagurukije benshi kubera imyambarire irimo, yayikoranye n’abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Urban Boys, Bruce Melody, Uncle Austin, Khalfan na Marina.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA

    Imyambarire y’abanyarwandakazi isigaye iteye ikibazo.Impamvu Jay Polly amushyigikiye,nuko nyine ari umugore bisambanira gusa.Baramutse babana mu buryo bwemewe n’imana,ntabwo yamwemerera "kwambara ubusa".Ejo azamuta arongore undi.Birababaje kubona abakobwa basigaye ari ibikoresho by’abahungu (sex objects).Ariko uwo bibabaza cyane kurusha,ni imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu umwe tuzabana iteka,binyuze mu mategeko.Nubwo millions and millions z’abantu bakora ibyo imana itubuza,bajye bamenya ko bose izabarimbura ku munsi w’imperuka wegereje (Imigani 2:21,22).Kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,ni ukudatekereza neza.Kuko bizatuma abantu babikora babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Ishyamba si ryeru hagati ya Wema Sepetu na Diamond bigeze gukundana

Diamond yatewe ishyari no kuba Wema Sepetu yabonye umukunzi.
18 October 2018 Yasuwe: 502 0

Bobi Wine yarakariye bikomeye Kanye West wahuye na Museveni akamukora mu...

Bobi wine umuhanzi akaba n’umunyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...
18 October 2018 Yasuwe: 561 0

Amafoto agaragaza Wema Sepetu arimo gusomana n’umukunzi we mushya...

Wema Sepetu yashyize amashusho kuri instagram arimo gusomana n’umukunzi we...
18 October 2018 Yasuwe: 936 0

Dore rutonde rw’ingo z’ibyamamare nyarwanda zasenyutse zitamaze imyaka 5...

Mu byamamare Nyarwanda byatandukanye n’abagore babo hadaciye kabiri...
18 October 2018 Yasuwe: 2817 0

Dore urutonde rw’abahanzi 5 bahembwa agatubutse mu bitaramo byo mu...

Umuziki ni imwe mu mpano Imana yahaye mwenemuntu, ku buryo uwayikoresheje...
18 October 2018 Yasuwe: 1829 0

Umukobwa yatangaje ko azongera gukundana aruko Chris Brown amusabye...

Umukobwa w’umunyamideli witwa Sasha Kassim usanzwe anagaragara mu mashusho...
17 October 2018 Yasuwe: 1607 0