skol
fortebet

Icyo Knowless yibuka iyo abonye amafoto yifotoje ari kumwe na Safi

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jean d’Arc wamamaye nka Knowless muri muzika nyarwanda yiyeguriye, avuga ko adaterwa ipfumwe no kuvuga cyangwa se gusubiza ikibazo cyerekeranye n’urukundo rw’ahahise yagiranye na Safi Madiba babanye mu inzu imwe amezi arenga atandatu.
Mama ‘Or’ washakaye na Ishimwe Clement ahamya ko Safi yari umukunzi we ibyo we yita ‘Boyfriend’ nk’uko bisanzwe kandi ngo ibyabo byabaye amateka n’ubwo akunze kubibazwaho umunsi ku wundi.Ku rundi ruhande ariko ni nako Safi nawe yakirizwa ikibazo (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jean d’Arc wamamaye nka Knowless muri muzika nyarwanda yiyeguriye, avuga ko adaterwa ipfumwe no kuvuga cyangwa se gusubiza ikibazo cyerekeranye n’urukundo rw’ahahise yagiranye na Safi Madiba babanye mu inzu imwe amezi arenga atandatu.

Mama ‘Or’ washakaye na Ishimwe Clement ahamya ko Safi yari umukunzi we ibyo we yita ‘Boyfriend’ nk’uko bisanzwe kandi ngo ibyabo byabaye amateka n’ubwo akunze kubibazwaho umunsi ku wundi.Ku rundi ruhande ariko ni nako Safi nawe yakirizwa ikibazo cyijyanye na Knowless aho yaba ari hose mu kiganiro n’itangazamakuru.

Knowless wamaze kumurika amashusho y’indirimbo yise ‘Uzagaruke’ avuga ko iyo abonye amafoto yafotowe ari kumwe na Safi ku mucanga w’ikiyaga cya Kivuga ku Gisenyi, ngo yibuka neza ko aribwo yarimo ashakisha aho yatoborera muri muzika akemenyekana nk’abandi.



Ibi bihe Knowless arabyibuka nk’ibyabaye ejo hashize

Yabajijwe icyo yibuka bwa mbere iyo abonye amafoto ari kumwe na Safi maze asubiza muri aya magambo.Yagize ati “Buriya hari ryari ra ariko hari nko muri 2010 (yarabajijwe igihe ayo mafoto yafatiwe) hari muri Top Tower hari umufatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Umwanzuro’.

Muri iyi ndirimbo umwanzuro harimo abakobwa bagera kuri batatu,Nizzo yari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we Sacha,Humble nawe ari kumwe n’uwo batandukanye ndetse na Safi wari kumwe na Knowless.

Umunyamakuru yamubajije ko ‘ese ko wari umwanzuro kuri wose na Safi ndetse na Nizzo akaba nawe yarahamyaga ko ari umwanzuro’ uretse kuri Humble utarabivugaga kuki mwabiretse?

Knowless yasubije ko atariwe waririmbye ahubwo ko yakoreshejwe mu mashusho y’iyi ndirimbo.Yarabajijwe ku isezerano yatanze atabashishije gusohora.Aseka cyane yagize ati “Indirimbo ntabwo nayiyiririmbyemo ngo musezeranye ibi n’ibi kandi mu buzima ibintu byose bibaho kandi tukanabibamo rero we ntabwo twari twarabisezeranye.”

“Oyaa,uuhh mbanumva ari ibisanzwe”.Yari abajijwe niba koko atajya yumva adashaka kubazwa ku rukundo rwe na Safi.Yavuze ko aba yumva ari ibisanzwe kandi ko ari inkuru yabayeho kuburyo nta muntu wayihimbye.”

Imwe mu ifoto zamamaye ari kumwe na Safi ku kivu yayibajijweho.Knowless yagaragaye afite ekuteri mu ijoshi,yambaye agapira kaginze ku mabere gusa na gakubutura gato ubona yitangiriye itama. Yavuze ko aribwo yari mu gikorwa cyifatwa ry’amashushyo y’indirimbo ya kabari yari amaze gukora.Yagize ati “Eeeh hariya nari mu ifatwa ry’amashusho ku ndirimbo yanjye ya kabiri yitwa ‘Byarakomeye’.”

Bitewe n’uko agaragara ameze nk’umuntu urushye,yabajijwe niba ari Safi warimo umukoresha maze asubiza ko atari Safi wamukoreshaga ahubwo ko ariwe warimo wikoresha.Ati”Ntabwo yankoreshaga kuko indirimbo yari iyanjye.Yari inshuti yanjye twarasohokanaga(aravuga Safi)."

Yungamo ati “Inyubatsa ko nari umukobwa ukiri hasi nari mfite ubushake bwo gukora.Nari mfite umutima ndetse no mu bwonko bwarimo ko ngomba kugera kure rero nagombaga gukora ibishoboka byose nkahagera kuko iriya ndirimbo yari iya kabiri ngiye gukora rero nari mfite umutima ushaka kugirango ngere kure hashoboka.”

Avuga ko kuba hari abakunze kushyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se akongera kunyuzwa mu binyamakuru ntacyo bimutwara kandi ko ‘utazi iyo ava atamenya aho ajya’.
REBA AMAFOTO:

Safi yanyuzagamo agacuranga

Nizzo yari ari kumwe na Sacha bakundanyeho

Uwo ni Knowless aca imbere ya Safi

Akana mu ijisho..nako byabaye amateka

Nizzo na Sacha bakanyujijeho


Hobeeeeeeeeee

Ngo byari umwanzuro ariko buri wese yaciye ukwe

Inkumi z’ikimero mu ndirimbo Umwanzuro


Humble n’uko yifotozaga aha yari kumwe n’umukunzi we



Ifatwa ry’amashusho ryo ha mbere

Byari ibicika...

Bari abakozi...Swagger Family...Safi yanyuze ukwe

Ibitekerezo

  • Genda wa muhungu we waragakoze!! Umaze kurya umunyenga ku bakobwa benshi,none ugiye kurya ku madolari yo muli Canada hamwe na Judith watanye n’umuzungu.Ibi mwita ngo Boyfriend/Girlfriend,bibabaza imana cyane.Kuko nta kindi bigamije uretse sex intercourse (ubusambanyi).Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa