Icyo Pasiteri Mpyisi avuga ku bukwe bw’umupfumu yanavugiyemo ijambo rikomeye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 August 2017 Yasuwe: 5876

Pasiteri Ezra Mpyisi wo mu Itorero ry’Abadiventisiti, avuga ko yatashye ubukwe bw’umupfumu Rutangarwamabo n’umukunzi we, Umuziranenge Sana Cynthia agamije kubabwira ubutumwa bwiza.

Ku cyumweru tariki ya 30/07/2017 nibwo mu ntara y’amajyepfo ho mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa mu Karere ka Kamonyi habereye ubukwe budasanzwe bwakozwe na RUTANGARWAMABOKO Nzayisenga Modeste ndetse na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, wiyemerera ko ari Umupfumu ndetse n’umuvuzi gakondo wabigize umwuga kuko abifitiye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza.

Mu kiganiro n’Ibyishimo, Pasiteri Mpyisi yagarutse ku mpamvu nyamukuru yatumye ataha ubukwe bw’umupfumu. Yavuze ko yari agamije kubabwiriza ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo

Pasiteri Mpyisi avuga ko icyari kimujyane ari ukuhavugira ubutumwa bwiza akabwira abari bahari ko Yesu Kristo ari umucunguzi w’abamwemera bose.

Ati “Ujye muri bo ubereke ko ibyo byabo: ni umuco w’i Rwanda, uw’Imana ni uyu nguyu, abajya mu kiriziya ni umuco w’Abayuda, iby’Imana ni ibi. Narahagiye nkora icyanjyanye[ kubwiriza ubutumwa]”.

Pasiter Mpyisi yashimye umupfumu ku kuba yarakoresheje Impeta n’umwishywa

Yanavuze kandi ku impeta n’umwishywa byakoreshejwe muri ubu bukwe

Pasiteri Mpyisi asanga uko ubukwe bwakorwa kose hakurikijwe umuco w’ahantu runaka ntacyo bivuze kuko ibyo Imana itabirebaho ahubwo isaba abashakanye gukundana bisabwa umugabo n’umugore kuko ngo kwambikana impeta cyangwa umwishywa byose atari umuco w’Imana.

Ati “Kera ntitwarongoraga? Udasambanye ukarongora umugore wawe!…buriya ni umuco w’i Rwanda, none se gushyingira kwa gikirisitu bashyingira bate? Hari ikintu kitwa umuco hari n’icyaha, abakirisitu barongoza impeta, impeta ni ubukirisitu? Abandi na bo bahanye igihango bakoresha umwishywa; ubwo mutandukaniye he se?”

Yakomeje agira ati “Igihe Imana yashyingiraga Adamu na Eva yari ifite impeta? Yari itite umwishywa? Yari ifite twa twenda bambara? Hari urusengero bagiyemo? Bivuze ngo umwishywa, impeta byose ni ubusa. Icyo Imana yavuze ni ukuvuga ngo uyu ni umugore wawe, uyu ni umugabo wawe kandi ibi ni byo nahavugiye. Nabwirije ubutumwa ngaragaza ko impeta n’umwishywa no kujya mu rusengero atari byo Imana yavuze, byose ni ibihimbano abantu bihimbiye, gushyingira kw’Imana ni uko umenya ko uyu ari umugore wawe uyu akaba umugabo wawe mukabana amahoro ntimuryane nk’uko ab’isi baryana”.


Indi nkuru wasoma: http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugeni-w-umupfumu-rutangarwamaboko-bamuhetse-mu-ngobyi-ubukwe-buhagurutse

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sam

    Ubyumva neza namfashe. Aba Bantu ko ntarusengero bagiyemo, abana babo bazabatizwa cg oya?

    4 months ago
  • chat_bubble sam

    Ubyumva neza namfashe. Aba Bantu ko ntarusengero bagiyemo, abana babo bazabatizwa cg oya?

    4 months ago

Inzindi nkuru

Andi MAFOTO mu gusaba no gukwa Elcy wakundanye na King James

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James...
14 December 2017 Yasuwe: 183 0

Humble yasezeye ku bafana be ajyanye n’umukunzi we muri Amerika

Umuririmbyi James Manzi uzwi nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban...
14 December 2017 Yasuwe: 495 0

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Zambia yashyize hanze indirimbo...

Byiringiro Eric ubusanzwe uzwi kukabyiniro ka DERYKER, ni umuhanzi...
14 December 2017 Yasuwe: 87 0

Umusore washwanye na Queen Cha yasabye anakwa umukunzi mushya-AMAFOTO

Umusore witwa Gashagaza Emmanuel Jr uzwi cyane nka Dj Cox agiye...
14 December 2017 Yasuwe: 279 0

Zari aracyashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we

Umunyamideli Zari Hassan [The Lady Boss] yongeye kugaragaza agahinda...
14 December 2017 Yasuwe: 282 0

Miss Rwanda 2018: Ururimi rw’ Ikinyarwanda rwahawe agaciro

Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , kompanyi itegura irushanwa rya...
13 December 2017 Yasuwe: 664 1