skol
fortebet

Icyo Nizzo avuga k’ugutandukana n’umukunzi we Yvette bamaranye igihe kitari gito

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys uzwi ku izina rya Nizzo biravugwa ko ngo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaze igihe kitari gito mu buryohe bw’urukundo nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babicishije ku mafoto bifotoraga bombi. Ni nyuma yuko hagiye hagaragara bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Nizzo na Yvette baba baratandukanye..Urugero nk’ikimenyetso simusiga gihamya ugutandukana kwaba bombi nuko umuhanzi Nizzo yasibye amafoto yose ariho (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys uzwi ku izina rya Nizzo biravugwa ko ngo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaze igihe kitari gito mu buryohe bw’urukundo nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babicishije ku mafoto bifotoraga bombi.

Ni nyuma yuko hagiye hagaragara bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Nizzo na Yvette baba baratandukanye..Urugero nk’ikimenyetso simusiga gihamya ugutandukana kwaba bombi nuko umuhanzi Nizzo yasibye amafoto yose ariho Yvette kuri page ye ya Instagram..Bityo byatumye bidutera amatsiko yo kubaza Nizzo niba koko nkuko ibimyetso bibigaragaza ndetse n’inshuti ze za hafi nkuko zibivuga niba koko byaba ari ukuri yaba yatandukanye na Yvette.

Nizzo na Yvette bagiranye ibihe bidasanzwe

Gusa nyine Nizzo ntiyashatse kubivugaho byinshi kuko wumvaga asa nubyitarutsa aho avuga ko bitaraba neza ngo nibiba azabivuga bitewe nuko ngo bombi bakiri mu biganiro..Nizzo abajijwe niba koko yaba yatandukanye na Yvette yagize ati “Ayo makuru se wayakuyehe Papa..?”Nibwo twahise tumuha bimwe mu bimenyetso bibigaragaza harimo no kuba yasibye amafoto ya Yvette yose kuri Instagram yewe ko ari n’amakuru ava mu nshuti ze za hafi.

Urukundo rwa bombi rwaragurumanaga

Maze Nizzo asubiza atya “Nta nshuti ntazo mfitee,,Ntazo…Ahubwo urashaka kunyibariza…Sasa ukuri mubyihanganire nzabitangaza nyuma …hagize ikiba nzababwira ..”Nizo abajijwe impamvu yaba yasibye amafoto ya Yvette kuri Instagram yasubije agira ati “Ni ku mpamvu z’ibiganiro byacu ku muntu bitabangamira kubera yuko bishobora kuba bimubangamira ..ariko hari impamvu..!"Nizzo abajijwe niba urukundo rwabo bombi rugihari yahise asa nubyitarutsa maze agira ati “Buretse Turavugana,,Turavugana..”.

Nizzo yanageneye impano Yvette ku munsi w’abakundana

Gusa ukurikije ubu busobanuro bwa Nizzo nta gihamya kirimo k obo bombi baba bakiri mu rukundo..kuko ntibyumvikana ukuntu intandaro yo gusiba amafoto yose ariho Yvette ko ari uko byamubangamiraga..ukibaza igihe cyose bari bamaranye bakundana ko ubu aribwo byaba bimubangamiye.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa