skol
fortebet

Icyo Oda Paccy avuga ku mafoto y’abagore n’abakobwa ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga biyambitse ubusa

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Benshi bakunze kwibaza igituma abahanzikazi cyangwa ibyamamare by’igitsina gore bikunze kwiyambika ubusa, gusa umwe mu banyarwandakazi na we wakunze kugaragaraho iyo myitwarire, Oda Paccy, yavuze inyungu abikuramo.
Oda Paccy ubusanzwe witwa Uzamberumwana Pacifique ari mu baraperikazi bakunzwe mu Rwanda, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka No Body, Ntago mbyicuza, Igikuba, Niba ari wowe n’izindi nyinshi. Mu minsi ishize, Oda Paccy yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yikinzeho ikoma (...)

Sponsored Ad

Benshi bakunze kwibaza igituma abahanzikazi cyangwa ibyamamare by’igitsina gore bikunze kwiyambika ubusa, gusa umwe mu banyarwandakazi na we wakunze kugaragaraho iyo myitwarire, Oda Paccy, yavuze inyungu abikuramo.

Oda Paccy ubusanzwe witwa Uzamberumwana Pacifique ari mu baraperikazi bakunzwe mu Rwanda, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka No Body, Ntago mbyicuza, Igikuba, Niba ari wowe n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize, Oda Paccy yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yikinzeho ikoma maze ivugisha benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ngo ntakibazo na gito abibonamo kuko ngo byamufashije kurushaho kwamamaza ibihangano bye.

Nyuma yuko MINISPOC isohoye itangazo rikumira amafoto n’amashusho y’urukozasoni, Oda Paccy we yavuze ko umuhanzi aba afite ubuzima bubiri Ubuzima busanzwe, ndetse n’ubuzima bwo mu muziki, bityo ngo aba agomba kwambara ibishoboka byose kugira ngo akurure abantu benshi.

Oda Paccy yagize ati: “Ntekereza ko umuhanzi aba afite ubuzima bubiri Ubuzima busanzwe, ndetse n’ubuzima bwo mu muziki, mu buhanzi umuntu aba agomba kwambara imyambarire ikurura abantu kugira ngo barusheho kureba ibihangano bye, bivuze ko muri ubwo buzima bubiri haba hagomba kujyamo itandukaniro. Ntago mvuze ngo umuhanzi yambare ubusa buri buri, gusa imyambaro nka Bikini, n’indi migufi ntacyo itwaye.”

Kuba ngo yashyira amafoto kuri Instagram yambaye Ikariso n’isutiya nta kibazo kirimo, keretse ngo agiye nko mu nama abyambaye.

Ibitekerezo

  • nitwa tuyisenge j.claunde yesunaza angasanga wambaye ubusa?uzavungaj.wabuze ibyeda yengomana ahaha eeeee?

    Mbega ishyano!!!!, sbabyeyi barabyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa