skol
fortebet

Icyo Safi Madiba yakundiye umukobwa aherutse kurongora

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wiyeguriye muzika nka Madiba umaze imyaka irenga icyenda mu itsinda rya Urban Boys, yatagaje ko Niyonizera Judithe yasezeranye kubana nawe akaramata ariwe yasabye Imana mu masengesho yakoraga buri munsi.
Ngo yasabye Imana kuzamuha umugore wubaha umwuga akora, avuga ko nta muntu n’umwe wakuzuza buri kintu cyose ijana ku ijana ariko ko Judithe yujuje byinshi mu byo Safi yasabye Imana.
Ni mu kiganiro yahaye TV 10 aho yavuze ko yakunze uyu mukobwa kubera ko yubaha ibyo akora, (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi wiyeguriye muzika nka Madiba umaze imyaka irenga icyenda mu itsinda rya Urban Boys, yatagaje ko Niyonizera Judithe yasezeranye kubana nawe akaramata ariwe yasabye Imana mu masengesho yakoraga buri munsi.

Ngo yasabye Imana kuzamuha umugore wubaha umwuga akora, avuga ko nta muntu n’umwe wakuzuza buri kintu cyose ijana ku ijana ariko ko Judithe yujuje byinshi mu byo Safi yasabye Imana.

Ni mu kiganiro yahaye TV 10 aho yavuze ko yakunze uyu mukobwa kubera ko yubaha ibyo akora, ikirenze kuri ibyo ngo aca bugufi akamenya no gusaba imbabazi iyo yakoseheje

Yagize ati “Ni umuntu nasabye Imana uko azaba ateye mu mico no mu myifatire…Sasa rero Judithe yaje byose abyujuje, yujuje ibyo nasabye Imana byose.Nta muntu wakuzuza byose ija ku ijana ariko ibyo nashakaga byose narabibonye, ibyo nasabye Imana by’umuntu twazabana arabyujuje.”

Safi yahamije ko Imana yujuje isezerano yagiranye nayo

Abajijwe niba kuba ashatse umugore bitazatuma ahagarika muzika cyangwa se agatangira kwihunza itsinda yabarizwagamo,yavuze ko bitashoboka ahubwo ko umugore aje gushyira itafari kubikorwa yari amaze gukora mu myaka irenga umunani amaze akora mu ruganda rwa muzika.

Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo umugore aje kudindiza ibikorwa byanjye ahubwo aje kubiteza imbere ahubwo niba wabonaga indirimbo imwe buri kwezi bagiye kujya babona ebyiri.”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko ahitamo gukora ubukwe yabanje gufata umwanya wo kuganira no kwitekerezaho we akabona gufata umwanzuro.Ngo yibajije ibibazo bitandukanye birimo no kwibaza akisubiza niba koko umugore bazashobokana.

Yungamo ati “Nibyo nakubwira nyine mbere y’uko ushaka urabanza ukareba imikorere yawe ukibaza uti ese uyu muntu tuzashobokana?.Ukibaza niba muzashoboka ugendeye kubyo wakoraga.Ibyo nabyo biri mubyo nagendeyeho nahereyeho mbere y’uko mfata umwanzuro…Ndahamya ko ubu noneho Muzika igiye kuba umwuga koko.”

Safi madiba yasezeranye mu mategeko y’u Rwanda, ku wa 01 Ukwakira 2017 mu murenge wa Remera.Nyuma yahoo umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Mu bazwi mu muziki batashye ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe harimo Riderman, Platini, Queen Cha[mubyara we], Uncle Austin, Humble Jizzo[baririmbana], Hope Irakoze, Kid Gaju, David Bayingana, Muyoboke Alex.

Ibitekerezo

  • Nizere ko atazajya amuca inyuma kuko aba STARS barangwa no kwiyandarika.Reba ibyo ba Diamond na Cameleon bakora.
    Baryamana n’abakobwa benshi nyamara bafita abagore babo.Millions z’abantu zirasambana kubera gushaka kwishimisha.
    Nubwo bimeze gutyo,imana itubuza gusambana.Abantu bose banga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi.Nubwo imana yihorera abantu bagakora ibyo itubuza,siko bizakomeza.Yashyizeho umunsi ntarengwa Bible yita Umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Nibwo izahindura ibintu byose.Hazarokoka gusa abantu bayumvira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa