skol
fortebet

Icyo umurinzi wa Knowless na The Ben bavuga ku myitwarire y’abo

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

- Abarinzi bavuga y’uko bafatwa nabi mu kazi kabo.
- Knowless ashimirwa nk’umuhanzikazi uzi akamaro k’ushinzwe umutekano.
- The Ben ngo kubera gutembera amahanga yasobanukiwe akamaro ka Body Guards.
- Emmanuel ngo n’ubwo Knowless yamuhamagara ari mu mahanga yaza bwangu.

Sponsored Ad

Umusore w’ibigango Emmanuel Ngirimana ndetse n’uwitwa Manu bashima bikomeye imyitwarire y’abahanzi bo mu Rwanda bamaze kumenya akamaro k’ushinzwe umutekano wabo [Body Guards], ngo mubo bamaze gukorana nabo bafite urwibutso rukomeye babikiraho ni Knowless na The Ben.

Ingabire Jean d’Arc wamamaye nka Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda bakunze kwitwaza abarinzi iyo hari ibitaramo cyangwa se ibindi birori yateguye ntiyakunze kumvikana mu itangazamakuru nk’ubangamira ushinzwe umutekano we.Ashimwa na benshi mu bo bakoranye kandi bifuza ko bahora bakorana nawe.

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben muri muzika, mbere y’uko aza mu Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa se ava mu Rwanda asubira muri Amerika aba yateguriwe abashinzwe umutekano we barenze batatu.Aba basore bakunze guhura n’akazi gakomeye ko gufasha The Ben kwikura imbere y’abafana benshi baba bashaka kumuhobera no kumuganiriza.

Aba basore bakunze kugaragara bamusanze ku rubyiniro bamuhereza ibitambaro byo kwihanagura ibyuya cyangwa se ukabona The Ben nawe arabahereza ikote cyangwa se undi mweenda bakamufasha.The Ben ava ku rubyiniro agikikijwe n’abashinzwe umutekano we kugeza asubiye mu modoka aba yateguriwe.

Aba bashinjwe umutekano kenshi usanga ari abasore babifatanya n’akandi kazi ko kurinda utubyiniro dukomeye hano mu Rwanda; ukibakubita amaso uterwa ubwoba n’akaboko ndetse n’igituza bubatse.Indoro ndetse n’igihagararo ni bimwe mu bituma na muntu wapfa gusagarira uwo acungiye umutekano.

Bafite aho bakorera imyitozo, usanga buri wese afite ibiro runaka agomba guterura buri munsi nyuma y’aho buri wese afasha mugenzi we gukomeza kubaka umubiri ari nawo ubatunze.

Bavuga ko mu myaka irenga itanu bamaze muri aka kazi bagiye bahura n’ibizazane byashoboraga gutuma bahagarika uyu mwuga.Ngo bagiye bavunderezwaho ibitutsi bikomeye na bamwe mu bahanzi bacyekagaho kwiyubaha no kwishimira uwo bari kumwe ariko siko babisanze.

Bakomeje bavuga Knowless bamubonyemo ubumuntu no kubaha uwo batangiranye urugendo.Uyu witwa Ngirimana we anavuga ko igihe cyose Knowless yamuhamagarira atitaye ku kazi yaba arimo kose yitaba bwangu.Ngo si uko ariwe muhanzi utanga amafaranga menshi ahubwo ngo yubaha akanahesha ishema ushinzwe umutekano we.

Yagize ati “Njyewe umuhanzi na nubu mvuga nkorana we wubahiriza akazi kanjye n’umuhanzikazi Knowless n’ahantu hose buriya aba ari akenshi mba ndi kumwe nawe."

Avuga ko hari igihe Manager we [Ishimwe Clement akaba n’umugabo we] ajya ampuhamagara akamuteguza akazi kandi agakora akishimiye. Ati " Niyo naba ndi gukora akandi kazi muri biro runaka hehe nahehe Manager we akampamagara akambwira ati ‘ejo hari ahantu tuzajya’ ubwo ndagasubika kubera iki?Ndamwubaha nawe arabizi nawe anyubahira akazi kanjye..Niwe muntu dukorana kuburyo busesuye niyo naba ndihehe nka Kampala akambwira ati ‘icyumweru gitaha mfite show’ ndamanuka nkaza mu kazi."

Umenyerewe ku izina rya Manu avuga ko The Ben yamubereye uwo guhora yibuka mu kazi ka buri munsi.Avuga ko yamubonyeho ikinyabupfura kidasanzwe mu gihe cyose bakoranye.

Uyu Manu avuga ko The Ben ariwe muhanzi wenyine ushobora kwemera akararana n’ushinzwe umutekano we mu gihe hari abandi bahanzi bahabwa kontaro nibibuke aho umurinzi we azarara.

Ati “Twafashashije abahanzi benshi n’abakinnyi ba Filime benshi barimo nka Angelina Jolie ariko mu bantu bose njyewe nashima ni umuntu bita The Ben..The Ben niwa muntu nimba ari ukubera y’uko wenda yatembereye ahantu henshi akabayo igihe... The Ben azi icyo umutekano aricyo…The Ben niwa muntu mushobora kujya kuryama mukaba mwarara hamwe nsimvuze icyumba kimwe ariko mukarara ahantu hamwe ariko kubandi sindabibona."

Yungamo ati "Umuhanzi bashobora kumuha kontaro niyibuke ko aho ushinzwe umutekano azarara ?ahubwo niba mugiye nk’i Gisenyi akarara Serena Hotel wowe ukajya kurara h’ahantu h’ibihumbi 5 Rwf. Cyangwa ah’ibihumbi 10 Rwf.nabare y’uko wamwanya umutaye ashobora kugirirwa nabi ni ukuvuga ngo The Ben niwe muntu nabonye wubaha umuntu ukora ako kazi."

Aba basore bashinzwe umutekano ariko banavuga ko hari bamwe mu bahanzi baza mu Rwanda kuburyo hari ikimenyetso babasigira bagahora babibuka.Uwitwa Jean Luc avuga ko mbere y’uko Diamond ava mu Rwanda bari ku kibuga cy’indege yamupfumbatishije igipfunyika cy’amafaranga amushimira y’uko yarinze umutekano w’umufashe we, Zari neza nk’uko yabibwiye TV10 ducyesha iyi nkuru.

Ngo Diamond yakunze kubwira uyu musore ko acunga neza umutekano wa Zari kurusha we,ngo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe yamuhaye amadorali 800,

Uyu kandi anavuga ko y’uko n’ubwo Wiz Kid yari mu Rwanda atitwaye neza ariko ku munsi wa nyuma bari ku kibuga cy’indege ngo nawe yamuhaye amafaranga.



The Ben yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo ‘Give to me’, ‘Am In love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Aya mafoto yafashwe ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere,yari azengurutswe n’abarinzi yari yateguriwe kuva ku kibuga cy’indege kugeza kuri Hoteli yari acumbikiwemo.




Taliki ya 24/07/2016 nibwo Knowless yamuritse Album ye yise “Queens” mu birori byabereye mu karere ka Ruhango.Iyi ikaba ari nayo Album ye ya mbere yamurikiye ku butaka akomokaho.

Aha Knowless yari kumwe n’abarinzi babiri bakomeje kumugenda iruhande kuva atangiye igitaramo cye kugeza asoje.

Isooko y’Amafoto:Igihe na Inyarwanda

Ibitekerezo

  • Aka ni agashya mu Rwanda kabisa.Private security Guards.Mu Gifaransa babita "les gorilles".Ariko se mujya mwibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta bantu bateza ibibazo bazabamo?
    Dore ibintu bizavaho:Ubujura,indwara,urupfu,intambara,ubusaza,ubusumbane,akarengane,etc...
    Nta musirikare,umupolisi,umuganga,amagereza,pharmacies,amashyaka ya politike,etc...bizabaho.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru.Soma 1 Yohana 2:15-17.Imana ibita abanzi bayo (Yakobo 4:4).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa