skol
fortebet

Idris Elba watowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku isi yakoreye ubukwe muri Afurika mu ibanga rikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi,Idris Elba n’umukunzi we Sabrina Dhowre bakoreye ubukwe muri Maroc mu ibanga rikomeye kuko nta muntu n’umwe babutumiyemo.

Sponsored Ad

Idris Elba w’imyaka 46 wakoze agashya akambika impeta umukunzi we yamukodeshereje inzu ireberwamo cinema we wenyine,yakoze akandi gashya bashyingiranwa bonyine nta wundi muntu batumiye.

Amashusho yafotowe muri ibi birori,yagaragaje Idris Elba yishimye ategereje umukunzi we ko amusanga ku ruhimbi ngo basezerane.

Idris Elba na Sabrina bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Mata 2019,kuri Hoteli Ksar Char Bagh hotel iherereye mu mujyi wa Marrakesh.

Ikinyamakuru Vogue nicyo cyashyize hanze amafoto y’ubukwe bwa Idris na Sabrina w’imyaka 29 bahuye muri 2017 ubwo hafatwaga amashusho ya filimi The Mountain Between Us.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa