skol
fortebet

Idris Sultan yavuze ikiri kumugora mu rukundo bitewe n’abakobwa bifuza gukundana nawe bashaka ko abashyira ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Idris Sultan umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime wo muri Tanzania,yavuze ko muri iki gihe bikimugoye kongera gusubira mu rukundo bitewe n’uko abakobwa bifuza gukundana nawe bashaka ko abashyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe we atabikeneye.

Sponsored Ad

Uyu musore yavuze ko urukundo rwa mbere rwamusigiye isomo yiyemeza ko atazongera gushyira ku karubanda iby’undi mukobwa bazakundana

Yahishuye ko urukundo rwe na Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007, Wema Sepetu rwinjiriwe n’abanya-Tanzania bituma batandukana.

Ati “Ubwo natandukanaga na Wema niyemeje ko undi mukobwa tuzakundana bizaguma hagati yanjye nawe. Si buri wese ugomba kubimenya.”

Idris avuga ko ageze mu gihe cyo kwiha umutekano mu buzima bwe ‘kuko abanya-Tanzania baravuga cyane kandi bakita cyane ku gutandukana kw’abantu’.

Idris na Wema Sepetu n’ubwo batandukanye bombi bakomeje umubano wihariye kandi hari byinshi mu bikorwa bahuriraho.


Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa