skol
fortebet

Ifoto Celine Dion yifotoje yambaye ubusa ikomeje guteza ururondogoro hirya no hino ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Celine Dion amaze imyaka irenga 28 akora umuziki ndetse afite igikundiro gikomeye imbere y’abafana , yamenyekanye ku isi kubera indirimbo yakoze zikamenyekana ku migabane yose zirimo ‘I’m alive’, ‘A new Day has come’,’My heart will go on’,’Power of Love’,’Beauty and The Beast’ n’izindi nyinshi zibarirwa mu magana zatumye anahabwa ibihembi bitandukanye.

Sponsored Ad


Ikinyamakuru Vogue Magazine ni cyo cyashyize hanze iyi foto ya Celine Dion nta mwambaro yambaye yicaye ku ntebe y’umweru , iki kinyamakuru gisanzwe kifashisha amafoto y’abantu b’ibyamamare bambaye ubusa , amafoto yabo agakoreshwa ku gifuniko cy’iki kinyamakuru.

Mu myaka ine ishize Celine Dion yinjiye mu byo guhanga imideli n’inkweto byambarwa n’ab’ igitsina gore

Ubusanzwe Celine Dion ni umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare bambara bakikwiza , kuba rero yaremeye gufotorwa yambaye ubusa byateje ururondogoro mu bafana batabimukekeraga. Uyu muhanzikazi wapfushije umugabo we René Angélil wishwe na kanseri muri Mutarama 2016 , kuva uyu mugabo we yatabaruka , Celine Dion yashenguwe n’urupfu rwe bituma aba ahagaritse ibikorwa by’umuziki . Aba bombi babyaranye abana batatu barimo uwitwa Eddy Angelil , Nelson Angelil na René-Charles Angelil.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa