skol
fortebet

Ifoto Safi yashyize hanze yatumye aburirwa ku kintu atagomba kwibeshya ngo akore(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Niyibikora Safi umaze kumenywa na benshi ku izina rya Safi Madiba hashize amasaha macye ashyize hanze ifoto bituma umufana amubwira ingorane ashobora guhura nazo naramuka yikuye mu itsinda rya Urban boys.
Hashize iminsi hacicikana inkuru z’urudaca zivuga isenyuka ry’itsinda ry’abasore batatu rya Urban boys, Mu minsi yashize ibintu byabaye nk’ibicogora ndetse abantu babona ko aba basore badashobora gutandukana ubwo bongeraga kugaragara bari kumwe ndetse bashyira hanze n’indirimbo yabo "I MISS (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi umaze kumenywa na benshi ku izina rya Safi Madiba hashize amasaha macye ashyize hanze ifoto bituma umufana amubwira ingorane ashobora guhura nazo naramuka yikuye mu itsinda rya Urban boys.

Hashize iminsi hacicikana inkuru z’urudaca zivuga isenyuka ry’itsinda ry’abasore batatu rya Urban boys, Mu minsi yashize ibintu byabaye nk’ibicogora ndetse abantu babona ko aba basore badashobora gutandukana ubwo bongeraga kugaragara bari kumwe ndetse bashyira hanze n’indirimbo yabo "I MISS YOU" bakoranye na KITOKO.

Ku italiki ya 27 Ukwakira 2017 ibintu byongeye gusubira i rudubi ubwo Safi Madiba yerekezaga i Kampala muri Uganda ari kumwe na Meddy aho bagiye gutunganyiriza indirimbo yabo bombi bakoranye.


Iyi niyo foto Safi yashyize hanze ituma umufana amubwira ikosa atagomba gukora

Uku guca inyuma kwa Safi akajya gukorana n’undi muhanzi bagenzi be batabizi nk’uko nabo babyivugira mu gihe hanavugwaga n’inkuru z’isenyuka ry’iri tsinda nibyo bamwe bongeye guheraho bavuga ko Urban boys iri mu marembera.

Benshi mu bafana n’abandi bantu bakurikiranira hafi itsinda rya Urban boys bumvikanye bavuga ko badashaka kumva inkuru y’itandukana ry’aba basore bamaze kwemeza benshi ko bashoboye umuziki kandi ko ari bamwe mu bafatiye runini muzika nyarwanda.

Hari umufana wagize icyo avuga ku ifoto Safi yashyize hanze amubwira ko atagomba kwibeshya ngo atandukane na bagenzi be kuko nakora wenyine abafana bari bafite atazababona kandi ko kugira amenyekane ari ukubera Urban boys yari iriho.

Uyu mufana yagize ati " Ngwe icyo mbona safi kugira ngo tukumenye nka safi nuko urban boys yaririho none hagarika ibintu urimo byo gushaka gutanfukana naba njyenzi bawe kuko uramutse wikoranye wenyine kugira ngo uzagere ku rwego mwari mugezeho bya kugora papa "

Yunzemo ati " Urban boys twabirutse inyuma muri guma guma bana twirukana munzu ntitwigeze tubanga nanubi tura cyasaba ingoma zanyu kuri radio nuko twaba kundaga none nuva muri urban boys ntago aba fana mwari mufite uza babona wenyine papa "

Gusa abakurikiranira hafi muzika nyarwanda bemeza ko Urban boys idashobora gusenyuka mu buryo bworoshye ahubwo igishoboka ari uko aba basore bashobora kuzakomeza gukorana ariko batumvikana cyangwa umwe muri bo agasezera agakora ukwe ariko itsinda rigakomeza byanarimba bakinjizamo undi mushya.

Abakurikiranira hafi iri tsinda kandi bemeza ko Safi na Nizzo aribo bakunda gukurura umwiryane muri iri tsinda kuko Humble Jizzo we aba yiturije ahubwo agerageza guhoshorotsa amahane yabo dore ko ngo bombi biyumva cyane ntawemera kuva ku izima. Aba bombi ngo n’ingumi ntibatinya kuziterana nk’uko byemezwa na Muyoboke wigeze kuba umujyanama wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa