skol
fortebet

Ifoto Senderi yashyize hanze yigereranya na Meddy

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Senderi International Hit amaze iminsi yigereranya cyane n’umuhanzi Meddy gusa kuri ubu ifoto yashyize hanze yatumye bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo ndetse bamubwira amagmbo ashobora kumuca intege.
Hashize iminsi mike Senderi atangaje ko azi neza ko Meddy amurusha abafana mu Rwanda gusa ngo nyuma ya Meddy ni we ukurikiraho.
Nyuma y’ibi Senderi yongeye gushyira hanze ifoto yigeranije na Meddy maze yandikaho ati: "Nyagasani ujye ukomeza kumva gusenga kwacu.utujye imbere utuyobore mubyo (...)

Sponsored Ad

Senderi International Hit amaze iminsi yigereranya cyane n’umuhanzi Meddy gusa kuri ubu ifoto yashyize hanze yatumye bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo ndetse bamubwira amagmbo ashobora kumuca intege.

Hashize iminsi mike Senderi atangaje ko azi neza ko Meddy amurusha abafana mu Rwanda gusa ngo nyuma ya Meddy ni we ukurikiraho.

Nyuma y’ibi Senderi yongeye gushyira hanze ifoto yigeranije na Meddy maze yandikaho ati: "Nyagasani ujye ukomeza kumva gusenga kwacu.utujye imbere utuyobore mubyo dukora byose Amen"

Iyi niyo foto ya Senderi na Meddy yatumye abafana bamuha urw’amenyo

Abamukurikira bakibona iyi foto bakaba baramusetse cyane ndetse bamwe muri bo bamubwira amagambo ashobora kumuca intege aho bamwe bamubwiye ko mu muziki ari uwa nyuma, abandi bavuga ko aririmba uburofa,...

Uku ni ko abafana bakiriye amagambo ndetse n’ifoto Senderi yashyize hanze

Senderi kandi ahamya ko we na Meddy basanzwe ari incuti kuva kera ibi akaba yarabihamije ashyira hanze ifoto ya kera ari kumwe na Meddy aho avuga ko bari bari mu isabukuru ye y’imyaka 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa