Ifoto Senderi yashyize hanze yigereranya na Meddy

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 October 2017 Yasuwe: 4072

Senderi International Hit amaze iminsi yigereranya cyane n’umuhanzi Meddy gusa kuri ubu ifoto yashyize hanze yatumye bamwe mu bamukurikira bamuha urw’amenyo ndetse bamubwira amagmbo ashobora kumuca intege.

Hashize iminsi mike Senderi atangaje ko azi neza ko Meddy amurusha abafana mu Rwanda gusa ngo nyuma ya Meddy ni we ukurikiraho.

Nyuma y’ibi Senderi yongeye gushyira hanze ifoto yigeranije na Meddy maze yandikaho ati: "Nyagasani ujye ukomeza kumva gusenga kwacu.utujye imbere utuyobore mubyo dukora byose Amen"

Iyi niyo foto ya Senderi na Meddy yatumye abafana bamuha urw’amenyo

Abamukurikira bakibona iyi foto bakaba baramusetse cyane ndetse bamwe muri bo bamubwira amagambo ashobora kumuca intege aho bamwe bamubwiye ko mu muziki ari uwa nyuma, abandi bavuga ko aririmba uburofa,...

Uku ni ko abafana bakiriye amagambo ndetse n’ifoto Senderi yashyize hanze

Senderi kandi ahamya ko we na Meddy basanzwe ari incuti kuva kera ibi akaba yarabihamije ashyira hanze ifoto ya kera ari kumwe na Meddy aho avuga ko bari bari mu isabukuru ye y’imyaka 30.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuririmbyi Banky W yarushinganye n’umukunzi we-AMAFOTO

Umuririmbyi Banky W wo mu gihugu cya Nigeria yamaze kurushinga n’umukunzi...
20 November 2017 Yasuwe: 243 0

Umubyeyi wa Oprah yafashwe n’ikiniga ubwo basuraga imva ya Katauti-AMAFOTO

Irene Uwoya Prancras wamamaye nka Oprah muri filime aherekejwe na nyina...
20 November 2017 Yasuwe: 1750 0

Areruya watwaye Tdu Rda 2017 yatangaje iby’ingenzi ku mukobwa...

Umukinnyi w’amagare, Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 asubiza...
20 November 2017 Yasuwe: 631 0

Akari ku mutima wa Ally Soudy nyuma y’imyaka 15 arushinze n’Umwiza

Imyaka 15 irashize umunyamakuru akaba n’umuhanzi benshi bazi nka Ally Soudy...
20 November 2017 Yasuwe: 1141 0

Diamond n’ inshoreke ye Hamisa Mobetto bongeye kunga ubumwe

Nyuma yo guca muri byinshi birimo n’inkiko Hamisa Mobetto ashinja umuhanzi...
19 November 2017 Yasuwe: 3126 0

Knowless yabyinishije abasore b’I Nyamirambo biratinda-AMAFOTO

Butera Knowless yari umwe mu bahanzi batoranyijwe mu gitaramo cyo gusoza...
18 November 2017 Yasuwe: 2998 0