skol
fortebet

Ifoto ya Beyonce afite imyaka 15 ikomeje kugira icyamamare umugabo yari ateruye

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo umwe wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika akomeje kugira ubwamamare abukesha ifoto yashyize hanze ateruwe n’icyamamare beyonce mu myaka 23 ishize.

Sponsored Ad

Ubwo Beyonce yari afite imyaka 15 yateruye umwana ubu umaze kuba umugabo,gusa ifoto yakomeje kugirwa ubwiru kugeza ubwo umugabo ayishyiriye hanze ku munsi w’ejo,maze atangira kubimenyekaniramo mu buryo we avuga ko atari yiteguye ndetse iyo foto yaje kuba ivugwaho na se w’uwo mugabo,asobanura ko iyo foto yafashwe mu gihe Beyonce yari afite imyaka cumi n’itanu y’amavuko.

“Uriya ni umuhungu wanjye na Beyonce ubwo yari afite imyaka cumi n’itanu y’amavuko, icyo gihe Beyonce yavugaga ko umunsi umwe azaba ikimenyabose maze twifata ifoto aho twari twicaye mu ruganiriro”-Se w’umusore washyize hanze ifoto ari kumwe na Beyonce asobanura icyo gihe bifotoza uko byari bimeze.

Muri ino minsi abafana b’umuhanzikazi Beyonce bategerezanije amatsiko amashusho y’indirimbo y’uyu muhanzikazi yitwa “Brown skin girl” ari gufatirwa mu gihugu cy’Ubwongereza,aho azaba agaragaramo ibyiciro hafi ya byose by’abatuye isi, ikazaba inagaragaramo Wizkid n’umwana w’imyaka 7 wa Beyonce yabyaranye na Jay Z witwa Blue Ivy Carter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa