skol
fortebet

Ifoto ya Humble Jizzo wo muri Urban Boys iherekejwe n’ubutumwa nuko bwakiriwe -REBA HANO

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Ugushyingo 2017 nibwo itsinda rya Urban boys ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru riboneraho no gutangaza ko ritakigizwe n’abasore batatu ahubwo ko hasigaye babiri kandi biyemeje gukorana ingufu.
Manzi James [Humble Jizzo] na Nshimiyimana Muhamed [Nizzo Kaboss] nibo basore babiri basigaye bagize itsinda rya Urban boys nyuma y’uko Niyibikora Safi [Safi Madiba] abipakuruyemo akiyemeza gukora ku giti cye. Icyo abantu bari biteze ku nama yabaye ku munsi w’ejo byari (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Ugushyingo 2017 nibwo itsinda rya Urban boys ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru riboneraho no gutangaza ko ritakigizwe n’abasore batatu ahubwo ko hasigaye babiri kandi biyemeje gukorana ingufu.

Manzi James [Humble Jizzo] na Nshimiyimana Muhamed [Nizzo Kaboss] nibo basore babiri basigaye bagize itsinda rya Urban boys nyuma y’uko Niyibikora Safi [Safi Madiba] abipakuruyemo akiyemeza gukora ku giti cye.

Icyo abantu bari biteze ku nama yabaye ku munsi w’ejo byari ukureba niba Urban boys irashaka umusimbura wa Safi cyangwa bakiyemeza gukora ari babiri gusa hari n’abatekerezaga ko Urban boys ishobora guhita isenyuka.

Igisubizo cyavuye mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ni uko Urban boys ihari kandi ifite ingufu ndetse hari n’imishinga iteganya gukora mu minsi ya vuba.

Humble Jizzo uhagarariye iri tsinda yashyize hanze ubutumwa bushimira abifatanyije nabo muri icyo kiganiro ndetse abibutsa ko akazi gakomeje nta konji ihari.

Ubutumwa bwa Humble Jizzo bugira buti " Nyuma yibihe bisharira itsinda ryacu ryari rimazemo iminsi byatumye benshi bahera murujijo bibaza uko bizajyenda, kuruyumunsi wamateka kuri twe, turashimira abantu bose bifatanyije natwe munama yaraye ibereye kuri Hotel Olympic yarijyenewe abanyamakuru igaragaza aho itsinda rihagaze . Akazi karakomeje nkibisanzwe muri urban boys yaba#BABIRI KURUGAMBA ntakonji mubikorwa Ihar i".

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abafana babo babizeza ko bazabagwa inyuma aho bazajya hose.

Abenshi mu bafana biruhukije kuko bari bafite ubwoba bw’uko iri tsinda rigiye gusenyuka ariko ubutumwa bwa Humble Jizzo bwatumye barushaho gukomera ndetse basubiza agatima impembero.

Ibitekerezo

  • Nanjye nk’umufana wa urban boyz biranshimishije cyane kdi Imana izahe umugisha ibikorwa byanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa