skol
fortebet

Ifoto ya Knowless ari kumwe na Clement yatumye basabirwa ijuru(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ingabire Butera Jeanne D’Arc wamamaye ku izina rya Knowless, ni umwe mu bakobwa bahiriwe cyane na muzika ndetse abifitiye n’igihembo kuko nawe ari mu mubare w’abahanzi bakomeye begukanye irushanwa rya PGGSS ahigitse abahungu n’abakobwa bakora muzika bose bayishakaga icyo gihe.
Knowless umaze kumenyekana nka mama Or (umukobwa we) muri iyi minsi ntari gusiba kugaragaza uburyo ari mu bihe byiza by’uburyohe bw’urukundo n’umugabo we Ishimwe Clement banagiranye isezerano ryo kubana kugeza ku gupfa (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jeanne D’Arc wamamaye ku izina rya Knowless, ni umwe mu bakobwa bahiriwe cyane na muzika ndetse abifitiye n’igihembo kuko nawe ari mu mubare w’abahanzi bakomeye begukanye irushanwa rya PGGSS ahigitse abahungu n’abakobwa bakora muzika bose bayishakaga icyo gihe.

Knowless umaze kumenyekana nka mama Or (umukobwa we) muri iyi minsi ntari gusiba kugaragaza uburyo ari mu bihe byiza by’uburyohe bw’urukundo n’umugabo we Ishimwe Clement banagiranye isezerano ryo kubana kugeza ku gupfa umwaka washize.

Inshuti za hafi zabo zemeza ko ari umwe mu miryango y’ibyamamare byo mu Rwanda ibanye neza cyane.

Ifoto uyu umuhanzikazi yashyize hanze yarushijeho kuzamura amarangamutima menshi y’abakunzi babo babereka ko babakunda cyane ndetse banabifuriza ibyiza gusa.

Iyi niyo foto Knowless yashyize hanze igaragaza akanyamuneza afite n’umugabo we

Mu gihe bamwe bakomeje kubabwira ko babakunda ndetse ko ari couple ibashimisha hari umwe wongeyemo ikindi kintu gikomeye abifuriza ijuru kuko iby’isi ari ubusa.

Yagize ati " incwiiiii muranezeje lmna rugira byos izabamper ijuru kuk ibind byos nubusa ndabakundaa kabebe "

Butera Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari gukora cyane muri iyi minsi aho aheruka no gushyira hanze indirimbo iri kubica bigacika yitwa "UZAGARUKE".

Ibitekerezo

  • Nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye IJURU.Mu byukuri,BIBLE buri gihe ivuga "Ijuru rishya n’Isi nshya" (2 Petero 3:13).
    Ndetse na YESU nubwo yigishaga ko abantu beza bazajya mu Ijuru,ariko yigishaga ko Isi nshya izaturwamo n’abantu beza (Matayo 5:5).Abantu bazarokoka ku Munsi w’Imperuka,ubwo imana izica abantu babi bose nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,abantu beza nyamwinshi"bazaguma" hano ku isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Ntabwo twaremewe kuzajya mu ijuru nkuko amadini menshi yigisha.Ahubwo hari abantu bazajya mu ijuru,bagerayo bakaba ABAMI bazategeka isi izahinduka Paradizo.Byisomere muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:9,10.Muli make,ISI nshya izaba nziza,imere nk’ijuru,iturwe n’abantu bumvira imana.Abandi bantu bazajya mu ijuru,nibagerayo bategeke Isi nshya.
    Muharanire kuzarokoka ku munsi w’imperuka.

    ngewe nkunda knoweless cyane nukuri imana izamuhire murugorwe kandi azubahe umugabowe kuko nawe ariyubashye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa