skol
fortebet

Ifoto ya Lil G ari hagati mu maguru y’umukobwa yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G mukazi akora k’ubuhanzi uzwiho gukora indirimbo zakunzwe cyane nka Nimba Umugabo, Gakoni k’abakobwa ndetse nizidi nyinshi zagiye zimenyekana yasohoye ifoto itangaje.

Sponsored Ad

Mu byagaragaye nko guteguza indirimbo nshya agiye gusohora ,Lil G yashyize hanze ifoto ahagaze mu maguru y’umukobwa ndetse iyo foto yakomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi niyo foto ya Lil G ari mu maguru y’umukobwa hagati yavugishije benshi

Karangwa Lionel [Lil G] aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atari mu rukundo n’abakobwa ahubwo ko arangamiye gutunganya Album nshya ya Gatatu.

Yavuze ko yatandukanye na Benitha bahoze bakundana,uyu mukobwa akaba yarahise asubira kuri Pacento bakundanaga mbere y’uko acudika na Lil G.

Urukundo no gusubirana kwa Pacento byemejwe n’imitoma uyu mugabo yanyujije kuri instagram yifuriza umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko,aho yagize ati “Sinzi icyo navuga gusa nari negereje iki gihe. Ntabwo ndabona umuntu umeze nkawe . Ugire isabukuru nziza ndagukunda birenze..Ibindi urabizi ni byinshi. Ugire umugisha kuri buri kimwe.......”

Uyu mukobwa ukoresha izina rya queenn__nitha_ kuri konti ya Instagram,yashimye byimazeyo Pacento wamuzirikanye ku isabukuru y’amauvuko maze agira ati “Urakoze cyane mukundwa kuba buri gihe uba uri kumwe nanjye,buri munsi uhora uri uwa mbere kuri njye.Urabizi ko kuri njye usobanura buri kimwe cyose ku isi.”

Urukundo rwa Lil G na Benitha rwaravuzwe cyane mu buryo bukomeye, amafoto yabo yazengurikijwe imbuga nkoranyambaga berekana ibihe byiza bagiranga nubwo baje gushwana.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo producer pacento yafunzwe azira uyu mukobwa Benita, aho yashinjwaga kumukoresha imibonano mpuzabitsina kandi ataruzuza imyaka y’ubukure.

Icyo gihe Pacento yavugaga ko yasohotse akigira mu kabari n’abandi nyuma akaza gufatwa abazwa aho umukobwa basohokanye ari nyamara we barahuye nk’umukunzi w’ibyo akora batari banaziranye.

Tariki ya 17 Mata 2019 nibwo Umulisa Benitha yibarutse umwana w’imfura ye y’umuhungu yabyaranye na Producer Pacento usanzwe utunganya akanakora indirimbo hano mu Rwanda bahita bamuha izina rya Mpano Ayden Myles.

Benitha watandukanye na Lil G agasubirana na Pacento akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye.Yakoreshweje mu mashusho y’indirimbo ya Urba Boys yitwa ‘Mpfumbata’ anagaragara kandi mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yakoranye na Uncle Austin yitwa Everything.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa