skol
fortebet

Ifoto ya Meddy ari kumwe n’mukobwa bivugwa ko bakundana yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Meddy ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko bakundana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uvugwa mu rukundo n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy uba muri Amerika, azwi ku mazina ya Mimi Mehfira ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy na Mimi ntibajya berura ngo bavuge ko bari murukundo, nyamara iyo ukurikiranye amagambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga zabo ubano ko urukundo ari rwose ndetse na Meddy ubwe avugako afite umukunzi uba muri Amerika ariko ntiyifuza kwerura ukuri ngo avuge izina rye ndetse n’ifoto ye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 14 Kanama 2018. nibwo hagaragaye ifoto aba bombi bahuje urugwiro ubona ko hagati yabo bishimanye bidasanzwe .

Ibi bikajya gusa nibyagaragaye ku wa Kabiri taliki 6 Kanama 2018 ubwo umuhanzi Meddy yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 yujuje kuri uyu munsi, mu bambere baasangiye ibyishimo nawe ndetse bakifatanya n’uyu musore mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko harimo uyu mukobwa wo muri Ethiopia wagaragaje ibyishimo bidasanzwe kuba uyu muhanzi yijihije ibi birori barikumwe nk’inshuti ye magara imuhora iruhande.

Mimi yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho ubutumwa butandukanye yifuriza Meddy isabukuru nziza, yakoresheje amafoto ari kumwe n’uyu musore ndetse n’amashusho yagaragaraga aba bombi bari gusangira, hari aho

Yagize ati “Mutima wanjye ndagukunda, isabukuru nziza muhungu”

Urukundo rwa Meddy n’uyu mukobwa rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize ubwo Meddy yashyiraga amashusho kurukuta rwe rwa instagram nuko hashira umwana agahita ayasiba.

Uyu mukobwa ninawe Meddy yifashishije mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura.

REBA IFOTO BASHYIZE HANZE:

Ibitekerezo

  • Nubwo byitwa ngo "barakundana",nta kabuza Meddy namara kumuhaga azamuta.Nta mu STAR ubane n’umukobwa igihe kirekire.Reba ibyo Jay Polly yakoreye uwo mwitaga "umukunzi we".Yamukuye amenyo 3.Kubana mugamije gusambana gusa,bibabaza imana yaturemye.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa