skol
fortebet

Ifoto ya Miss Igisabo yicaye ku modoka ya Bruce Melodie yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[IFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Mis Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane nka Miss Igisabo mu minsi ishize yashyize hanze ifoto yicaye ku modoka ya Bruce Melodie, iyi ni ifoto yavugishije abantu benshi kuri instagram aho yayishyize.

Sponsored Ad

Nyuma yuko Miss Honorine ashyize hanze iyi foto, abafana be benshi bagize byinshi bagenda bayivugaho.Ibi bibaye nyuma yuko hashize iminsi mike havugwa urukundo hagati ya Bruce Melodie na Miss Igisabo.

Iyi niyo foto Miss Igisabo yashyize kuri instagram

Bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Miss Igisabo ni ibi bikurikira:




Hashize iminsi tubabwira inkuru y’urukundo hagati ya Bruce Melodie na Miss Honorine wamenyekanye nka Igisabo. Nubwo aba bombi ntawigeze yerura ngo atangaze ukuri ku rukundo rubavugwaho.

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa