skol
fortebet

Ifoto ya Save The Date ya Kizito Mihigo na Clarisse Karasira yaciye ibintu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza ‘Save The Date’ y’ubukwe bwa Kizito Mihigo na Clarisse Karasira gusa uyu muhanzikazi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko biriya ari ibinyoma ndetse ko atazi impamvu nyamukuru w’umuntu wifuje gukora biriya.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru taliki ya 25 Werurwe 2019 , ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whats App hakwirakwijwe ifoto igaragaza Save The Date’ ubusanzwe ikoreshwa n’abantu bateganya gukora ubukwe iriho umuhanzikazi Clarisse Karasira na Kizito Mihigo.

Bamwe mu babonye iyi foto baguye mu kantu bitewe nuko ibi bintu byaba bikozwe mu gihe gito gusa nanone mu bantu bazi gushishoza neza babonye ko iyi foto idafite icyo ivuze kubera ko uyitegereje neza uhita ubona ko nta Taliki iriho ubu bukwe buzabera.

Karasira aganira n’itangazamakuru yabajijwe iby’iriya Foto agir’ati” Nanjye iriya foto nayibonye gusa ntamubano udasanzwe mfitanye na Kizito Mihigo uretse kuba twese turi abahanzi biriya ni amakuru y’ibihuha yashyizwe hanze [..] uwakoze biriya ndabona ku giti cye yarafite ikindi agendereye gusa iriya foto n’ikinyoma.”

Abajijwe niba iriya foto haricyo yaba yamubangamiye ku buzima bwe yavuze ko ntacyo kuko umwuga wo kuririmba akora azi neza ko azawuhuriramo na byinshi birimo nka biriya byo gusakaza ibinyoma hanze kandi ari amakuru y’ibihuha.

Twakwibutsa ko Clarisse Karasira ari umwe mu bahanzi nyarwanda kuri ubu bahagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Komera.

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

    Itangazamakuru rishobora kubumba umuntu neza neza ngirango icyo rikibura n’umutima wo kumushyiramo ngo agende.

    Kubwanjye ndabona umuntu wabishyizeho byari ibyifuzo bye kandi byiza uyu musore ali nkanjye nubundi Umwana mwiza nkuyu undiye akara waba unyororosoye ntiyancika *

    Clarice sha ndagukunda gS sinzi Niba Wenda twazahuraho rimwe

    UMUKOBWA AKOMEZE ATWIGISHE ACYIYE MU NDIRIMBO ZE NZIZA 0788263190.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa