skol
fortebet

Igihe Fireman na bamwe muri bagenzi be bazavira Iwawa cyamaze kumenyekana

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman agiye kurangiza umwaka yari amaze agororerwa Iwawa ndetse we na bagenzi be bagera ku 2,151 bazarekurwa kuwa 20 Nzeri 2019 basubire mu buzima busanzwe.

Sponsored Ad

Fireman uri mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda yari amaze umwaka ajyanwe Iwawa kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge ariko we na bagenzi be 1659 bazahabwa impamyabushobozi.

Fireman yize ibijyanye n’ubuhinzi ndetse abashinzwe kugorora urubyiruko baherutse gutangaza ko ari mu bantu b’intangarugero mu rubyiruko rwari Iwawa.

Mu minsi ishize nibwo Fireman yahawe ikiruhuko ava Iwawa aza gukora indirimbo yitwa “Ntarirarenga” yafatanyije na Jay C na Safi Madiba,bagira inama abantu yo guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge.

Fireman wari warabaswe n’ibiyobyabwenge bikomeye bikoreshwa mu Rwanda,yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka “Bana bato,urwikekwe,Mama Rwanda,Africa,n’izindi ndetse ari mu bari bagize itsinda rya Tough Gangs ryakoze akazi gakomeye mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda.

Abndi baraperi bari Iwawa barimo Young Tone na Neg- G The General bo ntabwo bararangiza igihe cyateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa