skol
fortebet

Igihombo The Mane yahuriye nacyo i Huye gikwiye kubera isomo abantu bategura ibitaramo mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu nibwo byari biteganyijwe ko The Mane izakorera igitaramo i Huye ,gusa ikizere cyabo cyatumye bahura n’igihombo batari bateganyije.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo The Mane ibarizwamo Safi Madiba ,Marina ndetse na Queen Cha batangaje ko bagiye kuzenguruka uturere tw’u Rwanda bakora ibitaramo bagamije kwegera abafana babo.

Taliki 16 Ugushyingo 2018 ,mu Karere ka Karongi ahitwa i Rubengera niho ku ikubitiro hatangiriye ibitaramo bya The Mane ’Simbuka Tour’ aho bamwe mu babyitabiriye batangaje ko byitabiriwe ku rugero ruringaniye.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 23 Ugushyingo 2018, nibwo byari biteganyijwe ko bazakorera ikindi gitaramo mu Karere ka Huye muri sale nini ya Kaminuza y’u Rwanda izwi nka ‘Auditorium Hall’ gusa ibyo bari biteze ko bizaba ugereranyijwe nibyo bakoze i Karongi byari biteye isoni kuko igitaramo cyabo kitabiriwe n’abantu babarirwa ku mitwe y’ntoki.

Bimwe mu byatumye iki gitaramo gihombo

Igitaramo byari biteganyijwe ko kizatangira saa 4 z’umugoroba gusa ngo kubera ko abantu bagiye baza urusorongo byabaye ngombwa ko kigizwa inyuma kugera ubwo bamwe mu bahageze ku gihe barambiwe.

Kuba kitaramamajwe cyane “ Ngo iyi nayo yabaye imbogamizi kuri bamwe mu bantu kuko ahanini ngo iki gitaramo nticyamamajwe ku bitangazamakuru bikorera muri kariya Karere kugirango abaturage bamenye iby’iki gitaramo.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatangaje yabwiye itangazamakuru ko iyo kino gitaramo kiza kuba cyaramamajwe mu buryo bwagutse ko n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bonyine bari kuzuza ino sale yubatse mu kigo cyabo.

Ati “Iki gitaramo wasangaga abantu benshi batazi ko kiraba, kuko Abanyeshuri bonyine iyo bagira umutima wo kucyitabira ntabwo cyari kuba gutya, ngo abantu bange kuza. Byatewe n’imitegurire mibi, ikindi kiba gitinze.

Abantu batandukanye barimo abasanzwe bategura ibitaramo hano mu Rwanda ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro bavuze ko ikintu kiza ku isonga mu bituma igitaramo gihomba harimo kuba nyiracyo yarateye umugongo itangazamakuru.

Ibi bigahurizwa hamwe niki gitaramo kuko kugirango babamenyekanishe ibitaramo byabo baba bafite agatsiko k’ibitangazamakuru runaka bakorana nabyo baba bizeye ko bizabageza kubyo bashaka nyuma bakisanga mu gihombo mu gihe baba bimye ijambo ibindi bitangazamakuru aribwo bikivuka ahubwo ugasanga bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo ngo bakurikirwa n’imbaga y’abantu.

Ibi bijya gusa n’ibyigeze kubaho mu ntangiro z’uyu mwaka aho bamwe binubiye uko iki gitaramo cyagenze ndetse n’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania bari batumiye akaririmbira abantu mbarwa aho na bake batashye bijujutira uburyo bacurangiwemo bwa Playback

REBA AMAFOTO:








Ese wowe urabona ar’iyihe mpamvu yaba yarateye iki gitaramo guhomba ? Ese ni imitegurire y’igitaramo idahagije? gukumira abanyamakuru ? Ese hakorwa iki kugirango iyi ngeso irandukane n’imizi yayo ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa