skol
fortebet

Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu bihugu 8 Igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan bashobora kuriramo ukwezi kwa buki nubwo nta gihamya ntakuka yemeza aya makuru biyobowe n’u Rwanda hagakurikiraho Barbados, Hawaii, Turkey, Mexico, Botswana, Zambia, na Nevis (Caribbean) gusa hagashyirwa mu majwi u Rwanda kuko ubusanzwe Meghan Markle akunda mu gice cy’ibirunga bibarizwamo Ingagi.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuwa 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George imaze imyaka 500 ishinzwe muri Windsor.

Ikinyamakuru Travel + Leisure yavuze ibihugu umunani birimo u Rwanda aba bageni bashobora kuzarira ukwezi kwabo kwa buki. Nubwo nta gihamya ntakuka yemeza aya makuru, Harry n’umukunzi we Meghan Markle bakunda cyane Umugabene wa Afurika ari naho batangiriye urugendo rwo gukundana bisesuye bivugwa ko ari naho bashobora kwibukira ibihe byiza byaranze urukundo rwabo bombi.

Mu bihugu Meghan Markle n’umugabo we bashobora kuzaruhukiramo bakimara gukora ubukwe, harimo u Rwanda. By’umwihariko nibaramuka bahaririye ukwezi kwa buki, bazajya mu gice cy’ibirunga basure n’ingagi nk’inyamaswa Meghan Markle akunda cyane.

Meghan asanzwe afite ishusho nziza ku Rwanda ndetse mbere y’uko yambikwa impeta yari yasuye iki gihugu kiri mu burasirazuba bwa Afurika. Yaherukaga kuhasura mu mwaka wa 2016 akiri Ambasaderi wa World Vision, akigera iwabo yavuze ko yagize “urugendo rw’agatangaza.”

Ku rutonde rw’iki kinyamakuru Namibia niyo iza ku mwanya wa mbere w’ibuhugu bitanu Prince Harry na Meghan bashoboa gusura, hagakurikiraho u Rwanda, Brazil, Philippines, na Italy.

Ikinyamakuru ‘telegraph’ kiravuga ko kuba Prince Harry na Meghan bahuriye ku gukunda Africa, bashobora guhitamo no kuza kuharira ukwezi kwa buki.

Ku rutonde rw’ibihugu 12 ‘telegraph’ yakoze ahanini igendeye ku mateka n’ibyo abageni bagiye bitangariza ko bakunda, yashyize Namibia ku mwanya wa mbere, u Rwanda kuwa kabiri, Malawi, Philippines, Italy (Tuscany & Amalfi Coast), Hawaii, Turkey, Mexico, Barbados, Brazil, North Island, Seychelles, na France (Montpelier Plantation and Beach, Nevis).

Kuba uyu munsi u Rwanda rufite ibyiza byinshi byo gusura nk’ingagi muri Parike y’ibirunga, iy’Akagera na Nyungwe, ndetse na Hoteli ziri ku rwego rwo hejuru zishobora kwakira abanyacyubahiro nk’aba biri mu byatumye barushyira ku rutonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa