skol
fortebet

Igikorwa cyo gutora Miss Africa Continent cyagombaga kubera mu Rwanda cyasubitswe

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Continent ryagombaga kubera mu Rwanda mu 2017 bikaza gupfa , abaritegura bakemeranya na RDB ko noneho uyu mwaka rigomba kubera i Kigali, byongeye kwanga aho ryahise ryimurirwa muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016, mu 2017 ryagombaga kubera mu Rwanda , ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) cyari cyamaze kwemerera ProAct Communications ko rigomba gusorezwa mu Rwanda ariko biza gupfa ku munota wa nyuma.

Muri Mata byari bteganyijwe ko iri rushanwa rigomba kubera mu Rwanda, ndetse hari hari ubufatanye hagati y’iyi kompanyi isanzwe iritegura ya ProAct Communications ndetse n’indi yo mu Rwanda yitwa Mind Africa isanzwe itegura amarushanwa y’ubwiza yiganjemo ayo mu mashuri makuru na za kaminuza, ndetse na RDB yari yaramaze kubyemera.

Kuri ubu, amakuru atugeraho ni uko iri rushanwa ryagombaga kubera i Kigali ryimuriwe muri Afurika y’Epfo kubera ko RDB yimanye Kigali Convention Centre ndetse ikanabwira abariteguraga ko nta mwanya uhagije wo kuganira nabo kubera ko ngo ’bari bahugiye mu gutegura igikorwa cyo Kwita Izina ingagi’.

Umuyobozi wa ProAct Communications isanzwe itegura iri rushanwa, yagize ati”Twatekerezaga ko Miss Africa Continent 2018 izabera mu Rwanda. Twaje i kigali kuganira na RDB ariko kunoza neza umugambi ntibyadukundira kubera ko bari bahuze bari gutegura igikorwa cyo Kwita Izina Ingagi.”

Yakomeje avuga ko abona u Rwanda rusa n’aho rudashaka kwakira iri rushanwa. Ati” ni ku nshuro ya kabiri ibi bibaye, mu 2017 byarabaye ndetse n’uyu mwaka bibaye uko, bisa nk’aho kuba Miss Africa Continent yabera mu Rwanda ari ikintu kitazapfa gushoboka.

Gusa yavuze ko bakizeye ko wenda noneho mu 2019 iri rushanwa rishobora kubera i Kigali kuko batakurayo amaso bashaka kongera gutegura ibindi biganiro na RDB.
Ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu 2016, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Kundwa Doriane utaratahanye ikamba na rimwe gusa akaza i Kigali yivovota avuga ko akanama nkemurampaka kabogamye n’ubwo yemeraga adashidikanya ko Rebecca Asamoah wo muri Ghana wari wahawe ikamba yari umunyabwenge.

Mu 2017 iri rushanwa ryagombaga kubera mu Rwanda ndetse hari haranasohotse ibirango byamamaza ko rizabera i Kigali ariko biza gupfuba mu buryo bwateye urujijo , rihita ryimurirwa bucece muri Afurika y’Epfo. Igikorwa ny’irizina kiba ku wa 2 Nzeri 2017, ryegukanwa na Asmaou Diallo ukomoka muri Guinea. Icyo gihe nta munyarwandakazi wigeze witabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa